Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas yavuze ko kaminuza y’u Rwanda ikeneye guhabwa ubwingenge bwuzuye kugirango itange umusaruro mu burezi.
Kaminuza y’u Rwanda, UR ishaka ubwigenge busesuye ku byerekeye ibikorwa ikora harimo uburezi, gushaka abakozi ndetse n’ibindi biyishamikiyeho.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas yavuze ko ubwigenge kaminuza ikeneye kubona aribwo kugira ngo buzayifashe kubona abakozi b’abarimu bari ku rwego rwifuzwa na kaminuza.
Yakomeje avuga ko kubona ubwigenge byatuma kaminuza yishakamo ingengo y’imari ntikomeze gutungwa na leta ndetse igakora ubushakashatsi bugamije iterambere mu uburezi.
Prof. Kayihura yagize ati “Niba nshaka guha umuntu akazi reka ndeke kujya muri bya bindi bisanzwe bya e’-recruitment, njyewe ndeba ubumenyi bwe ,ndeba aho mbuhuriza n’ibyo nshaka gukora muri kaminuza, muzane kuko ku Isi ni uko ibigo by’uburezi bibaho. Kuko icyo gihe urimo kuzana abatari ngombwa.”
Yongeraho ati “Kaminuza zigendera ku bumenyi, nshobora guha akazi uwo muri Australia ,ejo nkazana umushinwa, ejo bundi nkagaha umunyamerika kuko icyo nshaka ni ubumenyi ntabwo ari ubwenegihugu.”
Kubijyanye n’ubushakashatsi Prof Kayihura yavuze ko bagorwa no kubona ibikoresho byuzuye kubera inzira ndende zo gusaba ibikoresho ziba muri Kaminuza y’u Rwanda ibi bigatuma ubushakashatsi butihuta.
Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko nanone ubwigenge bubonetse muri kaminuza byagira ingaruka nziza kubashakashatsi kuko ibyo baba bakora byakwinjiriza amfaranga kaminuza,ndetse bigatuma ingengo y’imari leta igenera kaminuza igabanuka.
Prof Kayihura asobanura ko nubwo kaminuza yaba yigenga bakomeza kubazwa inshingano bakora n’imikoreshereze y’umutungo ariko bikozwe mu nzira zigezweho zo guteza uburezi imbere n’ubushakashatsi mu Rwanda.
Ingengo y’imari ya Kaminuza y’u Rwanda 57.49% ituruka muri leta naho 27.7% akomoka mu bikorwa bya Kaminuza by’iterambere ndetse na 17.8% aturuka mu bafatanyabikorwa ba kaminuza.
TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW