Abanyeshuri bo mu karere ka Karongi, nyuma yo kubona ko bagenzi babo bashukishwa utuntu bagaterwa inda, bafashe ingamba zo kwibumbira mu matsinda yo kwizigama mu rwego rwo kwirinda abashaka ku basambanya babashukishije amafaranga.
Aba banyeshuri batekereje ibi mu gihe buri mwaka abangavu barenga ibihumbi 19 mu Rwanda baterwa inda. Ku mpamvu zirimo kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere n’ubukene butuma hari ababafatirana, bakabashukisha uduhendabana bakabasambanya.
Muri Gashyantare 2022, umunyaryango Action Aid Rwanda ufatanije na FVA (Faith Victory Association ) yatangije umushinga w’imyaka ibiri wo kongerera urubyiruko ubushobozi bwo gukumira no kurwanya gusambanywa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uyu mushinga wahurije hamwe urubyiruko ruri mu mashuri ndetse n’urutarimo rugakora amatsinda yo kurwanya ihohoterwa rishyingiye ku gitsina.
Umwarimu wo mu rwunge rw’amashuri rwa Misagara mu murenge wa Rugabano, Niyidufasha Valerie ashimangira ko rimwe na rimwe abanyeshuri batabona ibyo bacyeneye bitewe n’amikoro make y’umuryango bigatuma basambanywa.
Ati “Buri cyumweru , umwana atanga 50Frw cyangwa 100Frw bitewe n’ubushobozi agiye afite, ugasanga birafasha cyane. Bigatuma icyo umwana akeneye abasha kucyigurira ku buryo nta wakuririra ku bukene bw’iwabo ngo amushukishe akantu runaka agamije kumusambanya.”
Uwimana Charlotte wo mu kagari ka Mukimba, umurenge wa Rugamba ni umwe muri aba banyeshuri 1200 bari mu matsinda 30 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina akorera mu bigo bitandukanye by’amashuri.
Yatanze ubuhamya bwa mugenzi we washakaga amafaranga yo gutunga umuryango, ariko akaza guterwa inda n’umuhungu wari waramusezeranyije kumuha amafaranga.
Ati “Iyo aza kuba ari nko muri club yacu, yari kuba yarizigamiye akaza mu itsinda, akatubwira ikibazo afite, tukamuguriza amafaranga akagenda akagikemura, uwo muhungu ntabone aho ahera amushuka ngo amusambanye.”
Mu mirenge ya Rugabano na Gitesi niho hari aya matsinda atandukanye yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umuyobozi wungirije wa Karere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , Umuhoza Pascasie avuga ko hari umusaruro ugaragara watanzwe n’aya matsinda.
Ati “Izi clubs zatangiye gutanga umusaruro, umwana asigaye ahura n’ikibazo,yaba yahohotewe akabivuga cyangwa yaba yabonye ko mugenzi we yahohotewe akamutangira amakuru.”
“ bafite amakuru y’uko bakwirinda imibonano mpuzabitsina, by’umwihariko mu bigo bya mashuri iyo bafite ubwo bumenye barabigania hagati yabo, bikagera ku bana benshi batandukanye.”
Muri iyi mirenge ya Rugabano na Gitesi, Action Aid na FVA bigisha ababyeyi n’urubyiruko ihohoterwa icyo ari cyo n’uko baryirinda ari nako babafasha kwizigamira biciye muri aya matsinda.
TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW