Kigali: Abanyeshuri bavuze ko babuze inkunga mudushya berekanye bahanga.

Abanyeshuri biga amasomo ya siyansi na tekinoloji mu mashuri yisumbuye atandukanye bagaragaje udushya bakomeje guhanga dutanga ibisubizo ku bibazo umuryango nyarwanda uhanganye na byo ndetse n’Isi yose.

Utwo dushya twamurikiwe mu ishuri ryisumbuye rya Lycee de Kigali kuri uyu wa Gatanu, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubumenyi (Siyansi) ufite insanganyamatsiko igira iti: “Kubaka icyizere mu bumenyi”.

Bamwe mu banyeshuri baturutse mu bigo bitandukanye bavuga ko  bakora iyi mishinga ngo ize gukemura bimwe mu bibabzo by’Abanyarwanda ariko bakavuga ko ikibazo cy’ingorabahizi ari icy’amikoro adahagije, bagasaba Leta kugira icyo yabafasha.

Almand Kevinn Bertin umwe mu banyeshuri wiga muri Lycee de Kigali, hamwe na bagenzi be bakaba barakoze amashyiga akoresha lisansi n’amazi. Aragaruka ku mbogamizi zikigaragara.

Ati: “Umushinga wacu twakoze ishyiga rya gaze yo gutekesha yitwa Propan aho twakoresheje lisansi ndetse n’amazi kandi ntibihenze kuko litiro imwe yamara icyumweru cyose. Ariko imbogamizi iracyari ukubura inkunga kuko ubu dufashwa n’ikigo gusa ariko tubonye n’abandi bafatanyabikorwa byarushaho gutera imbere.

Iradufasha Josue wiga muri IPRC Huye, yakoze umushinga wo gukora ifumbire yifashishije iminyorogoto, imisatsi, ibishishwa by’imineke n’ibindi. Avuga ko kuri ubu yakora ibilo 100 ku munsi, ariko bikiri imbogamizi kubona amafaranga ahagije ku buryo hakorwa nyinshi agaha ifumbire isoko rigari.

Ati: “Urebye iyi fumbire yujuje ubuziranenge kandi itanga umusaruro ku wayikoresheje gusa imbogamizi iracyari igishoro gike. Ariko buriya Leta n’abandi bafatanyabikorwa bayo badufashije nagera ku rwego nakora ifumbire irenze iyo nkora kuko ubu mfite ubushobozi bwo gukora ibilo 100 gusa.”

Umunsi wo kwizihiza Ubumenyi (science) wizihijwe hibandwa ku ruhare rwa  siyansi  mu iterambere ry’ubukungu bw’abaturage hagaragazwa ibintu bimwe na bimwe by’ingenzi bya siyansi n’ibisubizo bishoboka bitangwa na siyansi, ikoranabuhanga, no guhanga udushya kuri bimwe mu bibazo bikomeye isi ihura nabyo muri iki gihe.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashimye abo banyeshuri bahanze udushya dutanga ibisubizo ku bibazo byugarije sosiyete, ariko na yo igashimangira ko ikibazo cy’amikoro kikiri imbogamizi.

Iyo Minisireri ishimangira ko nubwo Guverinoma yashyize imbaraga mu mashuri yigisha ubumenyi (siyansi), hakaba hari n’intambwe imaze guterwa, hakiri urugendo nko kubona ibikoresho bihagije amashuri yakwifashisha.

Dr Bernard Bahati, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), yavuze ku mbogamizi zikibuza ko iyi mishanga yakorwa nta nkomyi, ikagirira abaturage akamaro, ariko agakomoza no ku cyakorwa.

Ati: “Haracyari intambwe yo guterwa kuko kwigisha ubumenyi birahenze bisaba ibikoresho bihenze. Nubwo tutabasha gutanga ibikoresho byose bikenewe mu mashuri ni urugendo rugikomeza, hano harimo imishinnga y’abanyeshuri ubona ko baramutse bafashijwe byavamo ikintu kinini kigaragara ariko kugeza ubu nta buryo buhari bwo kugira ngo abanyehuri bafite iyi mishinga baherekezwe.

“Yakomeje avuga ko Minisiteri y’Uburezi izakorana n’abikorera hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu guharanira ko iyo mishanga y’udushya ihangwa n’abanyeshuri yaterwa inkunga maze ikabyara umusaruro wagutse usubiza ibibazo mu muryango mugari.

 

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA