Kigali: Hafunguwe ishuri rikomeye mu buvuzi

Minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’ikigo IRCAD bafunguye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro ikigo abahanga mu buvuzi bwo kubaga indwara zo mu nda bazajya bakoreramo ubushakashatsi.

Ni cyo kigo cya mbere muri Afurika gifite iri koranabuhanga kandi hari Abanyarwanda batangiye kugihugurirwamo.

Prof Jacques Marescaux ukomoka mu Bufaransa akaba ari nawe washinze iki kigo avuga ko ibigikorerwamo ntaho bitaniye n’ibikorerwa mu bindi bigo nkacyo hirya no hino ku Isi harimo no muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Ati “Twahisemo ko ibizakorerwa mu mashami yacu yose biba bimwe hose muri za IRCAD, ni kuvuga ngo amasomo bazajya biga hano ari ku rwego rumwe n’ibikorwa ku cyicaro gikuru, ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa ni rimwe n’ibyo dukora muri Amerika ndetse n’ahandi hose.”

IRCAD Africa y’i Masaka irimo ibice bitandukanye ubariyemo icyumba cyo guhuguriramo abaganga biga kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Harimo n’aho bigira amasomo ajyanye n’ibyo kubaga, ibyumba byo gukoreramo ubushakashatsi ku ikoranabuhanga rigezweho n’ibindi.

Muri gahunda y’ibyo abaganga bazakorera muri iki kigo, harimo no gukoresha ibyuma byitwa robo bibaga umuntu mu gihe gito kandi neza.

Ku byerekeye u Rwanda, hari umwihariko w’uko muri IRICAD –Africa hari kunozwa umushinga wiswe ‘disrumpere’ wo kwiga uko ubuvuzi bwajya butangwa hakoreshejwe ubwenge karemano (AI).

Intego ni ukugira ngo hajye haboneka amakuru yizewe mu gihe bavura. Mu bakora uyu mushinga harimo n’Abanyarwanda.

Ishuri Rikomeye Ry’Ubushakashatsi Mu Buvuzi IRCAD- Africa

Ivomo: Taarifa

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA