Kurera abana mu gihe cy’ikoranabuhanga, ihurizo ku babyeyi bamwe

Abahanga mu burezi n’uburere baragaragaza ko muri iki gihe cy’ikoranabuhanga n’isakazabumenyi, ababyeyi bakwiye kubera abana babo intangarugero rwiza kandi bagafata umwanya uhagije wo kubaha impamba izabaherekeza mu buzima butaboroheye bwo muri iyi si isigaye igereranywa n’umudugudu.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko kurera abana muri iki gihe bigoye, ngo kubera ko hari abagaragaza imyitwarire ihabanye n’ibyo batojwe abandi ugasanga bajya impaka n’ababyeyi cyangwa abarezi babo.
Bamwe mu bana bavuga ko batanga kurerwa neza, ariko ngo hari ababyeyi bakabya igitsure, ababakorera imitwaro yabananiye n’abatabaha umwanya uhagije bigatuma bagira imyitwarire itari myiza.
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe Dr. Jean Pierre Ndagijimana avuga ko muri iki gihe hari ibintu byinshi bigira uruhare mu burere n’imico y’abana, ariko ababyeyi baracyafite inshingano y’ibanze kandi nibo bari ku isonga mu kugena ahazaza h’abana babo.
Abahanga bavuga ko kuva isi yabaho, umubyeyi aza ku isonga mu burere bw’umwana cyane cyane abana bato, naho abana bakuru abarezi n’ababyeyi bashobora kugira uruhare rungana mu burere bw’abo bana.
Icyakora ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko muri iki gihe, ibitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga bigira uruhare rutaziguye ku burere bw’abana bato kugeza babaye ingimbi n’abangavu cyangwa urubyiruko.
Bavuga ko buri mwana akimara kuvuka, agaragaza ubushobozi bwe bwo kwisanisha na sosiyete avukiyemo, abarezi n’ababyeyi bakaba basabwa gufasha buri mwana hitabwa ku mwihariko we, kubera ko uburere ahabwa akiri muto ari bwo buzagena igice kinini cy’imibereho, imikorere n’imibanire ye n’abandi mu muryango, mu gihugu no mu ruhando mpuzamahanga.
UBUREZI.RW 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA