Mu mpera z’icyumweru gishize, abayobozi n’abanyeshuri ba ‘California State University’ yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyitabirwa n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Hon. Mathilde Mukantabana. Aho cyahuje abanyeshuri n’abayobozi b’iyi kaminuza, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Amerika.
Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’urugendo rw’imyaka 30 ishize yo kongera kwiyubaka kw’u Rwanda n’abanyarwanda.
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Kaminuza ya Leta ya California, Dr. Mark Wheeler yavuze ko amashuri makuru agomba kurwanya Jenoside yivuye inyuma, ashimangira ko iyi kaminuza yo yanatangiye kwigisha amasomo ajyanye na Jenoside.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana yavuze ko igikorwa nk’iki cya Kaminuza ya California ari urugero rwiza rwo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Iyi kaminuza ni imwe mu nini ziri muri Amerika uretse ibi byo kwibuka, banafata n’amasomo yo kubyiga (amateka ya Jenoside) urumva ko amasomo y’u Rwanda aracyakomeza kandi hano barayafashe.
Icyeza Amandine uri mu banyeshuri b’iyi kaminuza yavuze ko “iyo baje bakubaza amateka y’u Rwanda, uko tugenda tuyababwira niko bagenda bashishikarira kuyamenya. Tubabwira amateka yacu batayumviye ahandi kandi bakayakura kuri twe nk’urubyiruko.”
IMYIGIRE.RW