Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, agaragaza ko kwita k’uburezi bw’ibanze mu mashuri y’abana bato ari umusingi w’iterambere rirambye ry’ibihugu by’umugabane wa Africa.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024, ubwo yari yitabiriye inama mpuzamahanga izwi nka ’Africa Foundational Learning Exchange (FLEX 2024), iri kubera muri Kigali Convention Center, igamije kureba uko ibihugu bya Afurika byagabanya ibihombo biterwa n’uko abana badahabwa ubumenyi bukwiye mu byerekeye gusoma, kwandika no kubara hakiri kare.
Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye, barimo abo mu nzego z’uburezi barenga 500, abaminisitiri, abafatanyabikorwa muri uru rwego, ndetse n’ impuguke mu burezi.
Madam Jeanette Kagame yagaragaje ko kwita k’uburezi bw’ibanze, bitagarukira gusa mu mashuri ahubwo ko bijyana n’ibyo umwana akenera byose mu mikurire birimwo imibereho, imitekerereze, uburere n’ibindi.
Ati “Twese tuzi neza ko uburezi cyane cyane uburezi bw’ibanze ari umusingi w’ubumenyi kandi ubumenyi bugomba kugendana n’ibihe bigezweho, ubumenyi bwariho mu bihe bya kera sibwo dukoresha ubu muri iki kinyejana kirangajwe imbere n’ikoranabuhanga, ndetse n’ubwenge bukorano(artificial intergency). Uburyo twigisha nuko duhugura nuko dusangiza ubumenyi abakiri bato aribo ejo hazaza h’umurimo n’iterambere ni ingenzi.”
Madam Jeanette Kagame, yashimangiye kandi ko gushyira imbaraga mu burezi bw’ibanze mu mashuri by’abana bato ari umusingi w’iterambere rirambye ry’ibihugu bigize umugabane wa Africa.
Ati “Ibi rero birasaba ko twita cyane kuri politike dushyiraho, ingengabihe zikwiriye kandi zigendana n’ibihe bihindagurika, guhugura abarimu, gutanga ibikoresho byose nkenerwa, ubufatanye n’ababyeyi na society, n’ubushobozi bwo kubaka mu mwana za ndangagaciro z’injyenzi, zirimo imyitwarire myiza no kwigirira ikizere.”
Imibare igaragaza ko munsi y’ubutayu bwa Sahara abana miliyoni 42 bafite imyaka yabugenewe yo kwiga mu mashuri abanza batiga. Biteganyijwe ko iyi nama izaba urubuga rurambye mu gukemura ibi bibazo.
Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo guteza imbere uburezi ku Mugabane wa Afurika birimo kongera umubare w’abanyeshuri, icyakora ashimangira ko ireme ry’uburezi bahabwa rikiri ikibazo kuko hari umubare munini w’abana bato ukigorwa no gusoma ndetse no kwandika.
Yagize ati “Mfite impungenge z’uko nubwo umubare w’abiga uri kwiyongera mu bihugu byacu byose, ibyo bikajyana no kuzirikana akamaro k’uburezi bw’ibanze, imirire iboneye ku bana, ubufasha mu myumvire n’imibanire ndetse n’uburezi bw’amashuri y’incuke bwateye imbere, haracyari ibibazo, bishobora no kwiyongera mu bihe biri imbere.”
Yanongeyeho ko abahanga mu by’uburezi bakwiriye guhabwa iya mbere kugira ngo bagire uruhare mu kuyobora impinduka zizatuma uburezi bukwiriye bugerwaho, kandi ubumenyi bukagera kuri bose.
Yashimangiye ko ikibazo cyo gusoma, kwandika no kubara kikiri ikibazo kuri benshi mu rubyiruko rwo muri Afurika.
Ati “Gusoma no kumva inyandiko zoroheje, biracyari ikibazo ku bana icyenda mu 10 bafite imyaka iri munsi ya 20, mu bihugu byinshi bya Afurika.”
Mu rwego rwo kuziba ibyuho bigaragara ku rwego rw’uburezi ku mugabane wa Africa, Banki y’isi imaze gutanga amafaranga asaga miliyoni 7 z’amadorari muri Afrika y’iburasirazuba.
Iyi nama izwi nka Africa Foundational Learning Exchange (FLEX 2024), ibaye ku nshuro ya kabiri bikaba biteganyijwe ko izamara iminsi itatu.
IMYIGIRE.RW