Madamu Jeannette Kagame yasabye abakobwa kwiga amasomo ya siyansi bashyizeho umwete

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko nta kintu na kimwe gikwiye kubuza amahirwe umwana w’umukobwa, asaba abakobwa kwiga bashyizeho umwete amasomo ya siyansi n’ay’ubumenyingiro, kuko abitabira ku yiga bakiri bake.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Werurwe 2024, ubwo yahembaga abana b’abakobwa b’Inkubito z’Icyeza 216 batsinze neza ibizamini bya Leta mu myaka ya 2021-2022 na 2022-2023. Mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera mu ishuri ryisumbuye rya Maranyundo Girls School.

Madamu Jeannette Kagame yabibukije ko bakwiye gushyira imbaraga mu masomo ya siyansi n’ay’imyuga n’ubumenyingiro kuko abakobwa batayitabira.

Yagize ati: “Impamvu dushyira imbaraga muri aya masomo ni uko ariyo atanga amahirwe menshi ku isoko ry’umurimo no kwihangira umurimo, bigaragara ko abakobwa mutayitabira ku rugero rwiza kandi nta mpamvu yo kubuza umukobwa kugera ku iterambere iryo ari ryo ryose.”

Yibukije aba bana b’abakobwa (Inkubito z’Icyeza) ko guhemba abana b’abakobwa batsinze neza ari kimwe mu bikorwa bigamije kwibutsa umwana w’umukobwa ko ashoboye kandi yaba indashyikirwa, akaba intwari akazavamo Umunyarwandakazi u Rwanda rwifuza.

Ati “Ni byo umwana w’umuhungu nawe akwiye kwitabwaho ariko nk’uko amateka yacu abidutegeka n’uko ubushakatsi bubyemeza haracyari impamvu zo gushyira umwihariko ku mwana w’umukobwa.”

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko abakobwa biga Siyansi bakiri bato

Madamu Jeannette Kagame yashishikarije abana b’abakobwa bakiri mu mashuri ko bakwiye gukomeza gukora cyane kuko bashoboye. Yanabasabye gukomeza kureba ahazaza kugira ngo na bo bagire uruhare mu mpinduka nziza z’ahaza h’igihugu.

Muri uyu mwaka, hazahembwa abatsinze neza 951, uyu munsi hahembwe abana bo mu Karere ka Bugesera n’abo mu Turere tw’Umujyi wa Kigali 216, abandi 735 basigaye bakazahemberwa ku bigo bigaho.

Inkubito z’Icyeza zihembwa zifungurizwa konti hagashyirwaho ibihumbi 50 kuri buri mwana urangije amashuri yisumbuye n’icyiciro rusange n’ibihumbi 20 ku barangije amashuri abanza.

Banahembwe kandi ibikoresho birimo iby’ishuri nk’inkoranyamagambo, amakayi n’amakaramu, ibikoresho by’isuku y’abakobwa n’ibindi. Naho abarangije kwiga amashuri yisumbuye bo hahembwa mudasobwa zo gukomeza gukoresha mu mashuri ya Kaminuza.

Kuva iyi gahunda yo guhemba abanyeshuri b’abakobwa bahize abandi mu gutsinda neza ibizamini bya Leta yatangira mu mashuri abanza n’ayisumbuye, hamaze guhembwa abakobwa 6,681.

Madamu Jeannette Kagame yahembye Inkubito z’Icyeza
Abana b’abakobwa basabwe kwiga amasomo ya Siyansi
Inkubito z’Icyeza zirenga ibihumbi 6 zimaze guhembwa muri iyi gahunda

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA