Menya intambara yaciye agahigo ko kumara igihe gito mu mateka y’Isi

Intambara ya Anglo-Zanzibar yabaye hagati y’Abanya-Zanzibar n’abakoloni b’Abongereza mu mwaka 1896 ifatwa nk’intambara yabaye igihe gito mu mateka y’izindi zose zabaye mu mateka y’Isi, dore ko yamaze iminota 38.

Imva n’imvano y’iyi ntambara ihera ku byabaye mu mwaka w’1890 ubwo ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi byinshi byazaga mu bihugu bya Afurika kubikoloniza.

Mu mwaka w’1890 hasinywe amasezerano yiswe ‘Heligoland-Zanzibar’ hagati y’ibihugu by’ u Bwongereza ndetse n’u Budage. Ni amasezerano yahaye Abadage ububasha bwo kuyobora Dar es Salaam ndetse n’ikirwa cya Heligoland mu gihe Abongereza bo bahawe kuyobora Zanzibar ndetse bumvikana ko nta kindi gihugu kigomba kwivanga mu bikorwa by’ikindi.

Kuva icyo gihe Abongereza bahise batangaza ko Zanzibar iri mu maboko yabo ndetse bahita bimika ‘Sultan’ [izina ryahabwaga uwahawe ubuyobozi] uzajya uyobora ariko mu nyungu z’Abongereza. Mu mwaka w’1893, Hamad bin Thuwaini, ni we wimitswe ngo ayobore.

Hamad yabaye umuyobozi wa Zanzibar mu myaka itatu yakurikiyeho ariko ku ya 25 Kanama 1896 yapfuye bitunguranye apfira mu ngoro ye. Nubwo icyaba cyarateye urupfu rwe kitamenyekanye, abo babanaga bibwiye ko ashobora kuba yararozwe na mubyara we Khalid bin Barghash, ngo kuko nyuma y’amasaha make y’urupfu rwa Hamad, uyu Khalid yahise yiyimika nka Sultan mushya n’Abongereza batabizi.

Ntabwo byashimishije Abongereza kugeza ubwo uwari umuyobozi w’abakoloni b’Ab0ngereza icyo gihe Basil Cave, yatangaje ko Khalid, agomba kuva ku ngoma, undi abitera utwatsi.

Khalid yahise atangira guhuriza hamwe ingabo ze ngo zitegure kumurwanaho. Khalid yujuje inyuma y’ingoro ye ingabo zisaga 3,000 bamwe muri bo bari bitwaje n’intwaro gakondo ndetse n’ubwato bw’intambara burategurwa.

Abongereza nabo imyiteguro y’intambara yari ikomeje aho ingabo zari ziri gushyirwa mu bice bitandukanye barinda ibirindiro byabo, banabuza abaturage kuba bakwigaragambya.

Cave yandikiye ibiro bikuru mu Bwongereza abamenyesha uko byifashe ndetse anabasaba uburenganzira bwo kugira icyo akora.

Umunsi ukurikiyeho hasesekaye ubundi bwato bubiri bw’intambara bw’Abongereza, Cave yohererezwa ubutumwa bumumenyesha ko ahawe uburenganzira bwo gufata ibyemezo bikarishye.

Tariki 26 Kanama 1896 Khalid wari wiyimitse yahawe nyirantarengwa yo kuba yavuye ku ngoma, asabwa ko bitarenze saa tatu za mu gitondo z’umunsi ukurikiyeho arekura ubutegetsi.

Saa mbili za mu gitondo umunsi ukurikiyeho ubwo haburaga isaha imwe gusa ngo igihe yahawe kigere, Khalid yohereje ubutumwa Cave amubwira ko nta gahunda afite yo kurekura ubutegetsi.

Saa tatu zarageze ubwato bw’intambara buhabwa uburenganzira bwo gutangira kurasa ku ngoro Khalid yari arimo. Nyuma y’iminota ibiri gusa intwaro za Khalid zari zimaze kwangizwa ndetse n’ingoro yari yubatse mu biti yari imaze kwangirika bikomeye.

Muri ako kanya hamenyekaye amakuru ko Khalid yanyuze mu muryango w’inyuma nyuma yo kumva ko bikomeye, agahunga agasiga abandi.

Saa tatu na 40 zagiye kugera imirwano yahagaze abari basigaye mu ngoro bamanika amaboko, ibendera ryabo rirururutswa maze intambara ngufi cyane mu mateka y’izindi zose zabaye irangira nyuma y’iminota 38.

Nyuma y’ihunga ya Khalid, u Bwongereza bwimitse Sultan Hamud, wayoboye Zanzibar imyaka itandatu yakurikiyeho.

 

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA