Mu gihe Igihugu gikataje mu nzira iganisha ku guhindura uburezi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette agaragaza ko gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga neza ari urufunguzo rwo kugera ku majyambere arambye mu burezi bufite ireme, kandi bungana kuri bose.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afurika byamaze kubona agaciro ko kwimakaza ikoranabuhanga rigezweho mu burezi ndetse no mu nzego zose uhereye kuburezi, ubuzima, ubukungu, umutekano n’izindi.
Ikoranabuhanga rifite uruhare runini mu kuzamura imyigire n’imyigishirize mu burezi bw’u Rwanda. Ni urufunguzo kandi rushobora gufungurira abarimu kugira ubumenyi bunguka, ku byo buri munyeshuri abakeneyeho, ndetse no kubafasha kugira ibyo basobanukirwa.
Ubushakashatsi bunyuranye bwagiye bugaragaza umumaro w’ikoranabuhanga mu burezi bugezweho, bukagaragaza ko bimwe mu byo rifasha harimo kuba rigabanya ikiguzi n’igihe abarimu batakaza iyo bigisha batarikoresha, rikanashoboza abanyeshuri kuguma ku rwego rushyitse kuko biborohera kubona amakuru ahamye ajyanye n’ibyo biga.
Ku wa 29 Gicurasi 2024, i Kigali hateraniye Inama Nyafurika Mpuzamahanga y’iminsi 3 ya 17 yiga ku burezi bwisunze ikoranabuhanga (e Learning Africa), ni inama yari ihurije hamwe inzobere mu burezi, abarimu mu nzego zifata ibyemezo mu nzego za Leta n’iz’abikorera, aho izi Nzobere zunguranaga ibitekerezo ku kwimakaza uburezi bugezweho ahakigishwa mu buryo bwa gakondo bakabuhindura uburezi buteye imbere bwimakaza ikoranabuhanga.
Icyakora ubu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi ntibiragera ku rwego rushimishije ndetse akaba ari kimwe mu bikibangamiye ireme ryabwo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, avuga ko ikinyejana turimo kidusaba gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwiza, ngo bitabaye ibyo ntitwagera ku burezi twifuza.
Ati” Murabizi nka Minisiteri y’Uburezi ikoranabuhanga turishyize imbere. I kinyejana turimo nicyo turi kujyamo kiradusaba kumenya gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwiza. Ni ngombwa ko ziriya Mudasobwa zigenda zigezwa mu mashuri zikoreshwa ni tutabikora ntabwo tuzagera ku burezi twifuza”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, agaragaza ko ibibazo nk’ibi bitakemuka hatabayeho imbaraga zihuriwe n’abanyarwanda bose, hakimikwa uburezi butagira uwo busiga inyuma.
IMYIGIRE.RW