MINEDUC yanenze abanyabwenge bijanditse muri Jenoside aho gukiza abahigwaga

Minisiteri y’Uburezi yanenze  abanyabwenge bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagatakaza indangagaciro y’ubumuntu, aho kubera benshi bahigwaga urumuri.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 15 Mata 2024, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ahibutswe  abarenga 77 bahoze ari abakozi  ba MINEPRISEC na MINESUPRESS  byahindutse Minisiteri y’Uburezi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yanenze ubugwari bwaranze abari abanyabwenge mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi aribo bari bitezweho ukurokorwa kwa benshi.

Yagize  ati  “Turanenga  cyane ubugwari bwaranze abari bazwi nk’abanyabwenge  bari abakozi mu nzego zitandukanye z’uburezi, abandi ari abanyeshuri  mu  mashuri nka za kaminuza  bakijandika  muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kuba urumuri n’agakiza bya rubanda.”

Yakomeje avuga ko  abenshi mu bacuze umugambi wa Jenoside bari baranyuze muri kaminuza, birengagije  ibyari  mu mihigo yabo myiza habonekamo  guterwa umwijima  w’icuraburindi  n’imiborogo mu bana b’u Rwanda, ibyerekana neza ko ubumenyi bahakuye  habuzemo indangagaciro y’ubumuntu ndetse  bikibutsa ko ubumenyi butagira uburere  buba butuzuye.

Karemera Emmanuel, wavuze mu izina ry’imiryango ifite ababo  bari abakozi ba MINEDUC bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko kubibuka bibafasha kurenga ishavu batewe.

Ati “Turashimira MINEDUC itugenera umwanya nk’uyu kugirango tugire icyo tuvuga. Ibi bidufasha kurenga ishavu n’agahinda twatewe no kubura abacu dukunda, bikatwereka ko dushyigikiwe na Leta y’Ubumwe. Tukiyumvamo icyizere cyo kubaho, tugahobera ubuzima, tugashobora gukora tukiteza imbere n’igihugu cyacu cy’u Rwanda.”

Mu buhamya bwatanzwe na  Ntazinda Erasme,  wigaga  muri kaminuza ya  Nyakinama mu Ruhengeri  mu bihe bya Jenoside  yakorewe Abatutsi, ubu akaba ari umuyobozi w’akarere ka Nyanza, yavuze ko na mbere ya Jenoside mu mashuri bahuriragamo n’ibizazane birimo kuvutswa amahirwe yo kwiga.

Ati “Twaciye mu bihe bitoroshye kuko  kujya  ku ishuri  byabaga ari ugufunga umwuka cyangwa se kwihambira,  twabaga turi mu gihirahiro, hari igihembwe cyarangiye nta ni icyumweru twize. Twahoraga tubwirwa n’abanyeshuri twiganaga  ko bazadutema,  akabikubwira uyu munsi n’ejo akabisubimo.”

Ntazinda Erasme yagaragaje kandi ko guhabwa amanota hagenderwaga ku bwoko umuntu afite, kugeza naho hari umunyeshuri biganaga wanditse igitabo amanota akitirirwa undi ndetse ubuyobozi aribwo bubigizemo uruhare. Ndetse nta mututsi wemererwaga kwiga amashuri y’amasomo y’ikirenga ku rwego nka PhD.

Gusa hashimwe uruhare rwa Minisiteri y’Uburezi mu guteza imbere uburezi bw’abarokotse Jenoside, harimo nko gufasha imfubyi kwiga, by’umwihariko ariko uburezi bukaba bwarabaye kuri bose aho guheza nk’uko byahoze.

Uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abahoze ari abakozi  ba MINEPRISEC na MINESUPRESS  zahindutse Minisiteri y’Uburezi, ukaba wabanjirijwe no gushyira indabo ku cyimenyetso kiriho amazina y’abakozi bagera kuri 77 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kiri ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Uburezi, naho ibikorwa bindi bikaba byakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Icyimenyetso kiriho amazina y’abari abakozi ba MINEDUC
Hunamiwe abari abakozi ba MINEDUC bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Karemera Emmanuel wavuze mu izina ry’imiryango y’abakozi ba MINEDUC bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA