MINEDUC yatangije gahunda Mpuzamahanga yo Gusuzuma Ubumenyi n’Ubushobozi by’Abanyeshuri “PISA”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Uburezi, Irere Claudette yatangirije  ku ishuri rya Lycèe de Kigali gahunda Mpuzamahanga yo Gusuzuma Ubumenyi n’Ubushobozi by’Abanyeshuri (PISA) ya 2025.

Ni gahunda yatangijwe mu rwego rwo gukomeza imyitegura yo kuzitabira irushanywa mpuzamahanga ryo gusuzuma Ubumenyi n’Ubushobozi by’Abanyeshuri (PISA) rya 2025.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27Gicurasi 2024, nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Uburezi, Irere Claudette, yatangije iri suzuma  ryo kureba ubumenyi n’ubushobizi  by’abanyeshuri batarengeje imyaka 15.

Minisitiri  Irere Claudette yavuze ko  iki gikorwa cy’isuzuma ari intambwe y’ingenzi mu kugereranya ibipimo ngenderwaho  mu burezi bw’u Rwanda. Ndetse aya marushanwa azitabirwa ku rwego rw’isi  azafasha u Rwanda kumenya aho ruhagaze ndetse nibyo rugomba kunoza.

Irere Claudette yavuze ko umusaruro uzavamo  uzatuma habaho  kunoza imikorere mu rwego rwo gukomeza  guteza imbere uburezi mu Rwanda.

Minisitiri Irere akomeza avuga ko iri suzuma rizafasha u Rwanda kwigereranya n’ibindi bihugu mu rwego rw’uburezi.

Ati “Biragoye kuvuga ireme ry’uburezi udashobora kubishyira mu mibare. Nitumara gukora isuzuma muri 2025, turebye uko abanyeshuri batsinda, bizaduha ishusho nyayo y’uko ibyo twigisha bihagaze. Icyo gihe dushobora kubiheraho mu gukora amavugurura mu bijyanye n’imyigire n’imyigishirize kuko tuzaba dufite ikintu kitubwira kiti hano hari ibibazo.”

Umuyobozi Mukuru wa NESA,  Dr.  Bernard Bahati yatangije ko “Igikorwa cy’igerageza ry’ibizamini bya PISA 2025 kizamara iminsi 11 kuva ku itariki ya 27 Gicurasi kugeza ku ya 6 Kamena 2024, kandi bizakorerwa mu turere 28 mu gihugu hose. Iki gikorwa kizitabirwa n’amashuri 45, abanyeshuri 1440 bafite imyaka 15 bo mu mashuri yisumbuye atandukanye, harimo abakobwa 814 n’abahungu 626, bazasuzumwa mu Gusoma, Imibare , na Siyansi. ”

Dr . Bahati  yasobanuye ko intego intego y’igeragezwa rya PISA ni ukugerageza  kunoza uburyo byakorwa mbere y’ubushakashatsi nyirizina. Iki cyiciro cyemeza ko ibikoresho byo gusuzuma n’uburyo bukoreshwa bifite ishingiro, byizewe. Byongeye kandi, ikizamini cy’igerageza gifasha kumenya no gukemura ibibazo byose bijyanye na gahunda yo gusuzuma, kwemeza ko ubushakashatsi nyamukuru buzagenda neza kandi bugatanga amakuru nyayo, ugereranyije  n’imikorere y’abanyeshuri.

PISA yashyizweho n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) mu 1997. Igamije gupima ubushobozi bw’ abanyeshuri mu gukoresha ubumenyi bwabo mu buzima busanzwe, harebwa ibitekerezo byabo hamwe n’ubuhanga bafite bwo gukemura ibibazo. Ikorwa buri nyuma y’imyaka itatu mu bihugu birenga 80 hirya no hino ku Isi.

Lycèe de Kigali niho hatangirijwe iri suzuma

MINEDUC na NESA batangije isuzuma mpuzamahanga rya PISA

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA