Minisiteri y’Uburezi na Kaminuza ya Yonsei basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC na Kaminuza ya Yonsei yo muri Repubulika ya Korea y’Epfo bashyize umukono mu masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere uburezi.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024.

Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, naho ku ruhande rwa Korea y’Epfo ashyirwaho umukono na Prof. Samuel Y. Pang waturutse muri Yonsei University.

Nk’uko yabinyujije kuri X, Minisiteri y’Uburezi yagize ati “Basinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati ya Minisiteri y’Uburezi na Kaminuza ya Yonsei University. Agamije gushyiraho ubufatanye mu mishinga itandukanye y’uburezi.”

Aya masezerano ashyizweho umukono, mu gihe u Rwanda na Korea y’Epfo bisanganywe umubano n’imikoranire mu ngeri zinyuranye zirimo ikoranabuhanga, ibikorwaremezo, ubuhinzi n’izindi nzego.

Ibi byiyongeraho ko Koreya y’Epfo yateye imbere mu ngeri zinyuranye cyane cyane ikoranabuhanga, bityo u Rwanda rukaba rwakungukira mu iterambere iki gihugu cyagezeho.

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu (Iburyo) na Prof. Samuel Y. Pang wa Yonsei University.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette
Abayobozi bitabiriye isinywa ry’amasezerano

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA