Minisiteri y’Uburezi yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abandi bose bagira uruhare mwitegurwa ry’amafunguro abanyeshuri bafatira ku mashuri kwita ku isuku yabyo.
Ni ubutumwa MINEDUC yabushyize ahagaragara kuri uyu 17 Mata 2024, aho bibukije ko isuku ari ingenzi mu itegurwa ry’amafunguro y’abanyeshuri.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri muri Minisiteri y’Uburezi, Mukamugambi Theophila, yavuze ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bagomba kwita cyane ku isuku y’amafunguro y’abanyeshuri.
Ati “Abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abandi bagira uruhare muri iyi gahunda barashishikarizwa gukurikiza amabwiriza cyane cyane hibandwa ku isuku. Duhereye ku yo mu bubiko bw’ibiribwa, mu gikoni ndetse no mu gutegura neza ibikoresho bifatirwaho amafunguro.”
Umuyobozi wa G.S Kigali avuga ko bazi neza uko bagomba kwita ku isuku y’amafunguro y’abanyeshuri.
Yagize ati “Tugomba kubanza tugatunganya ububiko bwacu tukayikorera amasuku, ndetse tugategura aho tugomba gutereka ibirirwa byacu ku buryo bunoze.”
Akomeza avuga ko abashinzwe gutekera abanyeshuri ari ngombwa kumenya uko bahage ku buryo nta ndwara bafite zishobora kugira ingaruka ku bana.
Agira ati “Abashinzwe guteka bagomba kuba baripimishize za ndwara zandura hakamenywa uko bahagaze, kugira ngo ubuzima bw’abanyeshuri busigasirwe.”
Umuyobozi wa G.S Kimironko ya 1, Habanabashaka Jean Baptiste yavuze ko mbere y’uko batangira guteka ba ngomba kubanza bagakora amasuku yaho bagiye gutegurira abafunguro ya y’abanyeshuri.
Habanabashaka yakomeje avuga ko n’abanyeshuri nabo bagomba kugira uruhare mu isuku.
Ati “Abana ntitugomba kubarera bajeyi niyo mpamvu abana nabo bagira uruhare mu gukora isuku yaho baririye nibyo baririyeho, isuku ni ngomba haba ku ruhande rwa babyeyi ku ruhande rwa banyeshuri ndetse n’abagira uruhare bose mwitegurwa rya mafunguro.”
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri muri Minisiteri y’Uburezi, Mukamugambi Theophila ashimangira ko umwana wariye neza ku ishuri bimufasha kwiga neza.
Yagize ati “Iyo umunyeshuri yariye neza yiga neza , atekereza neza, kw’iterambere rye ari naryo terambere ry’igihugu cyacu muri rusange.”
Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, Minisiteri y’Uburezi na Guverinoma y’u Rwanda bageneye gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ingengo y’imari ya miliyari 90 Frw avuye kuri Miliyari 78 Frw zari zashyizwemo umwaka ushize.
TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW