Minisiteri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko u Rwanda rwihaye intego yo gushora imari mu burezi by’umwihariko mu masomo ya siyansi nk’imwe mu nkingi yo kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 1 Gicurasi 2024, ubwo yari yitabiriye inama ya gatatu y’ihuriro ry’abajyanama ba za Guverinoma mu bya siyansi yabereye i Kigali.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko u Rwanda rwahisemo kubakira ubukungu ku burezi by’umwihariko siyansi kugira ngo mu mwaka wa 2050 ruzabe rubarwa mu bihugu bikize ku Isi.
Ati “Siyansi izagira uruhare rukomeye mu rugendo rugana ku kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse muri 2035, ndetse no kwinjira mu bihugu bikize muri 2050, ibi bizatuma abanyarwanda bose bagira imibereho myiza .”
Yakomeje agira ati “U Rwanda rufite intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Kugira ngo tubigereho twashoye imari mu burezi bw’ibyiciro byose kuva mu mashuri abanza kugera muri kaminuza.”
Minisiteri Ngirente yagaragaje ko u Rwanda rufite ingamba zo kubaka ubushobozi bw’abaturage rutanga amahugurwa akwiye ku ngeri zitandukanye za siyansi nk’uburyo bwiza bwo gutegura abakozi bakenewe ku isoko ry’umurimo muri leta ndetse no kubikorera ku giti cyabo.
Ishami ry’ihuriro ry’abajyanama ba Guverinoma mu bya siyansi ribarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda, biteganyijwe ko hazajya hahurira amahuriro atandukanye yo mu karere, hakaba igicumbi abanyafurika bavomamo ubumenyi mu bya siyansi.
Minisiteri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard, ashimangira ko kuba u Rwanda rwarinjiye muri iri huriro abarezi n’abashakashatsi bo muri kaminuza bungukiyemo byinshi.
Ati “Bakora ubushakashatsi butandukanye bujyanye no kugira inama Guverinoma mu byo yakora kugira ngo dushobore kwinjiza siyanse cyangwa ibishingiye ku bumenyi muri politike dushyiraho nka Guverinoma .”
Perezida w’ihuriro ry’abajyanama ba za Guverinoma mu bya Siyansi, Prof Remi Quirion, avuga ko iri huriro ryasanze mu bihugu bya Afurika na Amerka y’Amajyepfo hari amahirwe yuko abakozi baba ari abantu bakiri bato .
Ati “U Rwanda rufite abaturage bakiri bato ugereranije na kanada aho abantu benshi usanga bari munsi y’imyaka 60, ni imbaraga zikomeye ariko bagomba guhabwa uburezi , baba babikunze bakiga siyanse , ku buryo bacukumbura ibyerekeye siyanse bakazabona imirimo itandukanye mu burezi.”
U Rwanda rwihaye intego ko mu 2035 ruzaba rufite ubukungu buciriritse, aho umunyarwanda azaba yinjiza 4,036$ ku mwaka akazazamuka akagera ku bihumbi 12 by’amadorali ku mwaka mu 2050.
TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW