Minisitiri Twagirayezu yacyebuye abamagana ubwenge buremano “AI” mu burezi

Minisiteri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yashimangiye ko kwifashisha ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) mu burezi atari ibyo kwamagana ahubwo aribyo gushyigikirwa na buri wese.

Yabigarutseho ubwo yari yitabiriye inama idasanzwe ya World Economic Forum yabereye muri Arabiya Sawudite, aho yavuze ko ubwenge buhangano (Artificial lntelligence) n’ikoranabuhanga burezi bwo mu Rwanda bikomeje kwaguka kandi ko bigomba gukomeza guharanirwa mu iterambere ry’Isi.

Hari ku wa 28 Mata 2024 mu nama ya World Economic Forum, aha niho Minisitiri w’Uburezi yagaragarije ko u Rwanda rukomeje kongera ingufu mu Bwenge buhangano n’uburezi bwimakaza ikoranabuhanga.

Ashimangira ko ubwenge buhangano n’Ikoranabuhanga byongera umusaruro uva mu burezi ndetse byongera ubumenyi ku banyeshuri babukoresha.

Yagize ati “Ubwenge buhangano n’Ikoranabuhanga ni inkingi zikomeye mu kongera umusaruro mu nzego z’itandukanye z’uburezi mu Rwanda haba ku barimu ndetse n’abanyeshuri, Kuko butuma ubushakashatsi bwihuta kuri bombi bitewe n’ibyo bakeneye .”

Yavuze ko kandi iyo u Rwanda rwirengagiza ikoranabuhanga ry’ubwenge buhanagano, umusaruro uboneka mu burezi bwo mu Rwanda uyu munsi utari kuba uhari. Ndetse ashimangira ko uburezi buzakomeza kongera imbaraga mu bwenge buhangano.

Minisitiri Gaspard Twagirayezu yanavuze ko ubwenge buhangano butaje gukuraho abarimu ahubwo bije kubunganira no kubungura ubundi bumenyi bwisumbuye mu gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda. Ariyo mpamvu abarimu bagomba kwiga gukoresha (Artificial Intelligence) kugira ngo nabo bakomeze bongere ubumenyi.

Minisitiri w’uburezi Twagirayezu yavuze ko ntatandukaniro rizagaragara hagati y’abanyeshuri bo mu mijyi nabo mu cyaro mu myigire kuko Ubwenge buhanagano buzatanga ubumenyi n’amasomo amwe kuri bose haba ku bakomoka mu migi no mu cyaro.

Yabwiye abitabiriye inama ya World Economic Forum ko u Rwanda rugeze kure mu kuzamura Ubwenge buhangano n’Ikoranabuhanga ndetse ko hari n’ingamba zafashwe zo kugeza za murandasi ku banyeshuri bose ku buryo umunyeshuri wese agomba kuba afite interinete imufasha kwiga.

Icyerekezo cy’u Rwanda 2050 ni ukuzamura iterambere rirambye rishingiye ku Ikoranabuhanga mu nzego zose z’igihugu.

Minisitiri Twagirayezu yashimangire ko Artificial Intelligence ariyo gushyigikirwa

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA