Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 3,024 barangije muri za IPRC

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri basaba ibihumbi 3,024 basoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic.

Mu birori byabereye muri BK Arena i Kigali, kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2024 nibwo ku nshuro ya Karindwi aba banyeshuri barangije amasomo muri za IPRC bahawe impamyabumenyi.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yahaye amahirwe abantu bose bize imyuga n’ubumenyingiro muri Kaminuza n’amashuri makuru, ku buryo nta hantu bakumiriwe mu gusaba akazi.

Minisitiri Dr Ngirente Edouard, yashimangiye ko nka Guverinoma y’u Rwanda baha agaciro uburezi bwa tekeniki n’imyuga. Ndetse uruhare rw’abize aya masomo ruteza imbere igihugu, kuko byagaragaye ko buteza imbere inganda, guhanga imirimo mishya no mu bindi byiciro by’ubukungu.

Ati: “Nk’uko rero mubizi abize aya masomo babona akazi mbere y’abandi, haba imbere mu gihugu cyangwe se mu mahanga, ibyo bikaba biterwa n’uko baba bafite ubumenyi ngiro”

Dr Ngirente yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye uburyo bwo gutanga impabumenyi ku bize Kaminuza ku buryo abize ubumenyingiro na tekiniki bemererwa kwiga ibyiciro byose bya Kaminuza.

Yagize ati: “Abiga imyuga na tekeniki bahawe amahirwe yo kwiga ibyiciro byose bya Kaminuza, ndetse impungege z’abarangiza muri Kaminuza imyuga na tekiniki bagafatwa nk’abatujije ibisabwa by’ibanze ubu byavuyeho.”

Yakomeje agira ati “Ubu ibyiciro byigwa muri RP Leta ibyemera nk’ibyiciro byemererwa kujya gusaba akazi, haba ufite icyiro cya mbere n’icyakabiri cya Kaminuza, n’abarangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu ikoranabuhanga (Bitech), n’abo baremerewe.”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Rwanda Polytechnic, Dr Mucyo Sylivie yasabye abanyeshuri barangije amasomo yabo kugira imyitwarire myiza ndetse bakabyaza umusaruro ibyo bize. Kuko bizabafasha kwiteza imbere n’imiryango yabo, by’umwihariko bakazaba umusemburo wo gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije igihugu.

Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro Rwanda Polytechnic, rigizwe n’amashuri 8 ari yo IPRC Gishari, IPRC Musanze, IPRC Ngoma, IPRC Huye, IPRC Tumba, IPRC Kigali, IPRC Karongi na IPRC Kitabi.

Aka ari ku nshuro ya 7 hatangwaga impamyabumenyi kubarangije amasomo yabo muri Rwanda Polytechnic, ibi byiyongeraho ko impamyabumenyi zabo bataha bazihawe.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard
Abanyeshuri basaga 3,024 barangije amasomo muri za IPRC
Impamyabumenyi zatanzwe ku nshuro ya 7 muri BK Arena

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA