Ministiri w’uburezi n’Ambasaderi w’ubushinwa mu Rwanda bagiranye ibiganiro.

Mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard yagiranye ibiganiro na Wang Xuekun, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda.

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yagize iti “Ibiganiro byibanze ku guteza imbere ubufatanye bw’u Bushinwa n’u Rwanda, cyane cyane hibandwa ku rwego rw’uburezi”.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, isanzwe ari umufatanyabikorwa mwiza wa Leta mu mishinga itandukanye y’iterambere, harimo n’iy’uburezi.

Muri uru rwego, ibihugu byombi bifitanye imikoranire myiza mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, amasomo ajyanye n’indimi, gutanga buruse zo kwiga mu Bushinwa, gutanga amahugurwa n’ibindi binyuranye.

Kuva mu myaka 10 ishize, nibura abarenga 1000 bamaze koherezwa kwiga mu Bushinwa, binyuze muri ubwo bufatanye, haba abiga ubumenyingiro n’abiga andi masomo ya Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda.

 

UBUREZI.RW.

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA