Ministiri w’Uburezi yatangije ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yatangije ku mugaragaro ibizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri 2023/2024 mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye, aho byitabiriwe n’abanyeshuri barenga ibihumbi 230.

Ni ibizamini byatangirijwe ku ishuri rya G.S Remera Protestant riherereye mu Karere ka Kicukiro, bitangijwe na Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard.

Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, abanyeshuri 235,572 nibo bari gukora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ni mu gihe abazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye (A-level) ari abakandida 56,537.

Mu mashuri yisumbuye ya Tekinike (TSS) bafite abakandida 30, 922, mu Ishuri Rikuru Ryigisha Abarimu (TTC), hari gukora abakandida 4,068, naho mu ishuri ry’abafasha b’abaforomo harimo abakandida 203, abahungu 114 n’abakobwa 89 baturutse mu mashuri 7.

Minisiteri y’uburezi Twagirayezu Gaspard yavuze ko umwihariko w’ibizamini bya leta bisoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye uyu mwaka w’amashuri wa 2023-2024 aruko ku nshuro ya mbere abanyeshuri biga amasomo y’abafasha b’abaforo (Associated Nursing Program) bagiye gukora ibizamini bya leta ku nshuro ya mbere.

Ati “Uyu mwaka hari umwihariko kuko ari bwo bwa mbere abiga amasomo y’abafasha b’abaforomo (Associate Nursing Program, ANP) bo mu bigo birindwi iyo gahunda yatangiriyemo, bagiye gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bwa mbere. No mu bizamini ngiro babanje gukora muri Kamena 2024, amakuru dufite ni uko babikoze neza. N’ibi turizera ko bizakorwa neza.”

Ministiri Twagirayezu yavuze ko uruhare rw’ababyeyi ari ingenzi cyane muri iki gihe cy’ibizamini ndetse no mu bihe bisanzwe, ndetse ababyeyi bagomba gufasha abana gukomeza gutegura ibizamini neza.

Ati “Murabizi ikizamini cya leta kiba rimwe mu mwaka,dusaba ababyeyi gufasha abana bageze mu rugo, bagasubiramo amasomo Kandi bakabona n’igihe cyo kuruhuka kugira ngo umunsi ukurikiyeho babashe kugera ku ishuri ku gihe kubera ko ikizamini gitangira ku gihe. Gusa izo nshingano ntizireba ababyeyi gusa natwe twese abaturarwanda bitatureba gukangurura abana kugera ku ishuri ku gihe.”

Ministiri w’Uburezi yakomeje avuga ko abana bagomba gutuza bagakora ibizamini byabo neza kuko ibizamini bakora bitegurwa hifashishijwe abarimu babigishije.

Yagize ati “Abanyeshuri tubakangurira gusoma bitonze hanyuma ibyo babajijwe bakabisubiza. Ikindi kugera ahakorerwa ibizamini ku gihe, ubundi bagashyiramo imbaraga zabo uko bashoboye Kandi bakizera ko bari bubitsinde Kandi bari ko bubishobore.”

Ibi bizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024 bizakorwa kugeza tariki ya 2 Kanama 2024, bikazakorerwa kuri site z’amashuri zitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Ababyeyi basabwe gukomeza gutegura abana neza
Kuri iyi nshuro abanyeshuri bize Associate Nursing Program bari gukora ibizamini bya leta

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA