Mu Rwanda hagiye kuba bwambere amarushanwa yateguriwe amashuri yigisha y’imyuga n’ubumenyigiro (TVT).

 

 

Ku bufatanye na MTN Rwanda n’urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki,Imyuga n’ubumenyigiro (Rwanda TVT Board),byatangije amarushanwa azahuza aya mashuri hirya no hino mu gihugu.

Iyi gahunda igamije kuzamura ubukungu n’uburezi nk’inkingi y’ishami rishinzwe kuzamura ishoramari rusange ’MTN Corporate Social Investment (CSI)’ kandi ni intambwe ikomeye ku mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro kuko bizaba bibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Buri shuri rihamagariwe kwitabira mu gihe rifite imishinga bigaragara ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rishoboka, ikemura ikibazo runaka muri sosiyete cyangwa bigaragara ko ishobora kubyara inyungu n’ibindi.

Intego nyamukuru yayo ni ukwimakaza umuco wo guhatana no gufatanya hagati y’ibigo mu nzego z’ingenzi nk’ibidukikije, ubuhinzi, uburezi, serivisi z’imari n’ubuzima.

Binyuze muri ubu bufatanye, amarushanwa ategerejweho guhanga ibisubizo byihariye bishobora guhindura imibereho y’abantu.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yabwiye IGIHE ko biyemeje kubaka ubushobozi bw’urubyiruko binyuze mu mashuri y’imyuga mu Rwanda.

Ati “Gushora imbaraga mu kubafasha ni ugushora mu bayobozi bo mu gihe kizaza no kubaha urubuga rwo guhanga udushya no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu. Muri MTN Rwanda, tubifata nk’inshingano zacu gukoresha izina ryacu mu gutera urubyiruko akanyabugabo ngo umuco wo guhanga ibishya bawutangire hakiri kare.

Amashuri abikeneye asabwa kwiyandikisha anyuze hano

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda TVET Board, Paul Umukunzi, yavuze ko amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro afasha urubyiruko kugaragaza impano zawo no guhanga udushya.

Ati “Twishimiye kuzibonera uburyo abanyeshuri bazakoresha aya marushanwa mu kubaka uburambe mu myigire yabo. Turashimira MTN Rwanda yatekereje iki gikorwa no kugira uruhare mu gutoza abanyeshuri bacu. Ndibwira ko abazitabira bazatahura isano iri hagati y’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga rya none bazakoresha mu gushaka ibisubizo bigamije iterambere ry’aho batuye n’igihugu muti rusange.”

Amashuri azatoranywa azagira umwiherero azahuriramo n’abayobozi mu nzego za leta n’iza MTN Rwanda kuva ku wa 27 Ugushyingo kugeza ku wa 1 Ukuboza 2023, bazaganiriza abazayitabira.

Ibi bizakurikirwa n’umunsi wo kumurika imishinga imbere y’akanama nkemurampaka, uteganyijwe ku wa 4 Ukuboza 2023.

Umushinga wa mbere mwiza uzahabwa igihembo cya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri uhabwe miliyoni ebyiri mu gihe uwa gatatu wateganyirijwe miliyoni ebyiri mu gikorwa kizaba ku wa 8 Ukuboza.

 

 

­UBUREZI.RW.

 

 

 

 

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA