Muri za Kaminuza hatangijwe amarushanwa y’imbyino gakondo

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yatangije amarushanwa y’imbyino gakondo muri kaminuza hirya no hino mu Gihugu.

Mu Rwanda, umurage n’umuco gakondo ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigomba guhabwa agaciro mu burezi, cyane cyane mu mashuri makuru na za kaminuza. Abanyeshuri biga muri aya mashuri ntibakwiye gusa kumenya amasomo ajyanye n’ibyo biga, ahubwo ni ngombwa ko bashyira imbere gukunda umuco no kuwusigasira . Ibi bituma babasha kubaka igihugu cyiza, gishingiye ku ndangagaciro z’ubumwe, urukundo, n’ubwiyunge.

Gahunda zo kwigisha umuco Gakondo zifasha abanyeshuri gusobanukirwa neza amateka, indangagaciro, n’Umuco by’igihugu . Ibi bituma abanyeshuri bakura ubumenyi bwimbitse ku muco wabo, bakamenya uburyo ubuzima bwabo bwashingira ku muco ndetse no kuwubyaza umusaruro mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ibi rero ntibyajyerwaho hatabayeho kwijyisha ndetse no gukangurira urubyiruko kubyerekeranye n’Umuco Gakondo , nk’uko Leta y’U Rwanda idahwema kwigisha no gukundisha umuco nyarwanda abanyeshuri.

Ni ibigaragazwa n’ibigenda bikorwa, aho kuri uyu 18 Mutarama 2025, muri kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye habereye amarushanwa y’imbyino gakondo agamije gukundisha urubyiruko umuco gakondo.

Ni amarushanwa yatangijwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) agamije gukundisha urubyiruko umuco binyuze mu mbyino gakondo, rukanumva ko havamo amikoro yatuma rubaho.

Ni amarushanwa abaye ku nshuro ya kabiri, kuri ubu akaba ari kuba hibandwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imbyino gakondo, umwimerere nyarwanda.”

Muri aya marushanwa hahatanye amatorero abiri y’umuco; harimo Itorero Indangamuco rya UR Huye ndetse n’Itorero Inkerabirori rya kaminuza ya ‘Hanika Anglican Integrated Polytechnic’ y’i Nyanza.

Aya matorero yombi yaje gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho ku rwego rw’Igihugu ndetse ahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe (1,000,000 FRW), kuri buri Torero.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye aya marushanwa bavuga ko ari ikintu cyabashimishije bakavuga ko intego ari ugukomera ku muco Gakondo.

Nigirimana Emmanuel Sentore uri mu batoza b’Itorero Indangamuco rya kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye (UR Huye) yatangaje ko bishimiye kuba batsinze irushanwa kuko ari yo ntego baba baharanira.

Ati “Ni ibyishimo byinshi. Imvune tuba twagize ni byo tuba duharanira.”

Uyu mutoza mu by’umuco avuga ko amarushanwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ishyiraho ari ibintu bituma bumva ko batibagiranye.

Ati “Turashimira Minisiteri yongeye kutwibuka, bakomeza guha agaciro umuco w’abanyarwanda.”

Asobanura kandi ko ubu imikorere yahindutse kuko basigaye babona akazi bikabafasha mu myigire yabo.

Iganineza Liliane nawe usanzwe ubarizwa mu Itorero Indangamuco, yavuze ko we n’abo babana mu itorero ari byo bibatunze.

Ati “Turabikunda cyane; dukunda kubyina imbyino gakondo. Itorero Indangamuco akenshi mu mpera z’icyumweru tuba dufite ahantu turibujye kubyinira. Turi itorero rikora, kandi ibyo biduha amafaranga atubeshaho, akanafasha umunyeshuri kubona ibyangombwa”.

Uru rubyiruko rukomeza rusaba
Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, kongera imbaraga mu gutegura amarushanwa bikava muri kaminuza bikagera no kurwego rw’amashuri yisumbuye n’abanza.

Abazaba indashyikirwa bazashimirwa

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Ngabo Brave, Avuga ko impamvu yaya marushanwa ari ugukundisha urubyiruko umuco gakondo binyuze mu mbyino.

Ati” Ni byiza kubibatoza kuko babivana mu mashuri bakabijyana n’iwabo aho bavuka. Ni ibyingenzi cyane rero nabwira n’abato ngo nabo bakomerezeho. Twabihereye mu mashuri makuru naza kaminuza kuko tuzi ko bagira aho bakomoka”.

Akomeza avuga ko aya marushanwa agamije gukundisha umuco urubyiruko ariko kandi narwo rugakuramo amafaranga.

Ati” Tuzanye amarushanwa arimo ibihembo by’amafaranga bigenda bikura uko n’abaterankunga bazatwegera niko tuzagura ibikorwa kugira ngo rwa Rubyiruko rukunde umuco ariko harimo n’amafaranga, kubera ko ubuhanzi uyu munsi bugenda bukura”.

Aya marushanwa azakomereza mu zindi ntara n’Umujyi wa Kigali. Amatorero 10 ya mbere mu Gihugu azahatanira igihembo gikuru cy’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5,000,000 FRW).

Mu Ntara y’Amajyaruguru amarushanwa azaba tariki ya 25 Mutarama 2025, abere muri IPRC Musanze. Mu Ntara y’Iburasirazuba azabera muri UR Nyagatare, tariki ya 8 Gashyantare 2025.

Azakomereza mu Ntara y’Iburengerazuba muri IPRC Karongi, tariki ya 15 Gashyantare 2025. Mu Mujyi wa Kigali ho, azabera muri UR Nyarugenge tariki ya 22 Gashyantare 2025. Ni mu gihe irushanwa rizasozwa tariki ya 15 Werurwe 2025 mu Mujyi wa Kigali.

Minisiteri y’uburubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yatangije amarushanwa y’imbyino gakondo muri kaminuza

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA