Musanze:IPRC hakozwe umushinga wo kubaka icyumba gishobora gutunganya imboga n’imbuto.

Umwarimu mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Musanze (IPRC Musanze) witwa Niyonsenga Evergiste, yakoze umushinga wo kubaka icyumba gikonjesha imboga n’imbuto agamije kugabanya umusaruro wazo wangirika utarakoreshwa.

Iki cyumba gikonjesha cyubakwa mu butaka; kiba kigizwe n’amatafari bubaka inkuta enye hasi bagasasamo andi matafari inyuma bakongera kubakaho izindi nkuta hagati yazo bagashyiramo umucanga utuma amazi atindamo ariyo atuma inkuta z’imbere zikonja noneho ubuhehere bukagumamo ariho haturuka ubuhehere bituma ibyabitswemo bitangirika.

Gishobora kubika imboga za dodo zikamara iminsi itanu zitangiritse mu gihe ubusanzwe zamaraga iminsi ibiri, karoti inyanya n’amashu byo bishobora kumara ibyumweru bibiri, poivrons zo zishoshobora kumara iminsi umunani.

Niyonsenga yavuze ko icyo cyumba gishobora kwifashishwa n’abahinzi b’imboga mu mirima yabo, abacuruza umusaruro w’imboga n’imbuto ndetse n’abantu mu ngo zabo kuko kucyubaka bidasaba ubushobozi buhambaye. Kimwe gishobora kugeza ku bihumbi 200 Frw habariwemo n’ibikoresho byose bikenerwa.

Niyonsenga yagize ati “Ubundi iki cyumba kije gukemura ikibazo cy’umusaruro w’imboga n’imbuto wajyaga wangirika ugapfira ubusa abahinzi n’abacuruzi kubera kutagira aho kuwubika mu gihe usaruwe. Haziyongeraho no gukemura ikibazo cy’imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba yoherezwaga mu kirere kubera gukoresha frigo.”

Si Niyonsenga gusa uvuga ubwiza bw’uyu mushinga ahubwo hari n’abaturage bagerageje kucyubakisha none nabo byatangiye kubabyarira umusaruro.

Nyirangirimana Immaculée yahisemo kubakisha icyumba nk’iki gikonjesha iwe, yagize ati “Ubundi njye ikintu cyose cyagiye muri frigo kingiraho ingaruka kuko iyo mbikoresheje mpita mfungana. Nasuye rero uyu mushinga mbona ni mwiza, barakinyubakiye mbikamo imboga yewe nashyizemo imiteja imaramo ibyumweru bibiri kandi iyo nkoresheje ibyo nabitsemo, ntacyo bintwara.”

Yakomeje avuga akamaro kacyo mu mibereho ye, ati ” Ubundi nkatwe dukorera imishahara ushobora kutajya ubona amafaranga y’imboga, inyanya n’imbuto buri kanya, ariko ubu ndagenda nkagurira rimwe nkabibika ntibyangirike kandi ntibingireho ingaruka, hakiyongeraho kuba bidahenze ngo ndaguriraho umuriro ahubwo nuhira rimwe na rimwe kandi nkoresheje amazi make.

“Abahanga mu bya siyansi n’ubumenyi bw’Isi berekana ko iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba akenshi ituruka ku myuka y’ibinyabutabire bikoreshwa mu byuma bikonjesha, imyuka ihumanye ituruka mu nganda n’ibinyabiziga n’ibindi bikorwa bya muntu.

 

 

UBUREZI.RW.

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA