Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyengiro, Irere Claudette uri i Nairobi muri Kenya mu nama igamije kwigira hamwe uruhare rw’amashuri ya TVET mu iterambere rya Afurika, yasangije ubunararibonye bw’u Rwanda mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
Ni inama y’iminsi itatu y’ihuriro rigamije guteza imbere amashuri y’imyuga mu rwego rwo kwimakaza ubumenyi muri siyansi n’ikoranabuhanga rizwi nka PASET (Partnership for Skills in Applied Sciences, Engeneering and Technology), yatangiye ku wa 23 Mata ikazageza tariki ya 25 Mata 2024, aho bari kwigira hamwe iterambere ry’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro muri Afurika.
Iyi nama ihurije hamwe abarimu mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abashakashatsi n’abandi bakora mu rwego rw’uburezi cyane cyane bwimakaza ikoranabuhanga mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije uyu mugabane, ikaba iri kuba ku nshuro yayo ya Gatandatu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyengiro, Irere Claudette nibwo yatanze ikiganiro yagaragarijemo aho u Rwanda rugeze mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
By’umwihariko aha niho yagaragarije urugendo rw’u Rwanda, nk’imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) igaragaza ko aya mashuri amaze kurenga 500 mu gihugu hose.
Muri iki kiganiro baganiriye ku buryo uburezi bw’u Rwanda mu mashuri y’imyuga, bugira uruhare ku isoko ry’umurimo mu gihe kizaza no guteza imbere urwego rw’inganda cyane cyen hibandwa ku guhanga udushya.
Muri iki kiganiro, Hon Irere Claudette yari kumwe n’abarimo Dr. Edwin Tarno, Umuyobozi Mukuru w’amashuri ya TVET muri Kenya na Eleonore Yayi Ladekan, Minisitiri w’Amashuri makuru n’ubushakashatsi muri Benin.
Guverinoma z’ibihugu by’Afurika zibinyujije mu ihuriro ryo guteza imbere amashuri y’imyuga PASET muri iyi nama bakaba bari kwerekana uburyo bateza imbere ubukungu butangiza ibidukikije by’umwihariko babihuza n’isoko ry’umurimo.
Aho bari kwiga uko bashyigikira ubushakashatsi no guhanga udushya muri za Kaminuza 15 zatoranyijwe, by’umwihariko abanyeshuri bagera kuri 253 bafite imishinga y’udushya twimakaje ikoranabuhanga bakazafashwa.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW