Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyagaragaje ko mu bugenzuzi bakoze basanze hari amashuri asaga 1015 akora atujuje ibisabwa n’amategeko ku buryo yahabwa ibyangombwa bya ‘School Accreditation’.
Umuyobozi muri NESA, Boneza Angelique, ari mu kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko hari izindi raporo ziri gutegurwa kuri ubu bugenzuzi, ateguza ko zizasohoka hari andi mashuri yahagaritswe kubera kutaba ku rwego rw’akenewe mu Rwanda yakitegwaho ireme ry’uburezi.
Ati “Aya mashuri 60 afunzwe muri raporo 375 gusa dusohoye. Ni ukuvuga ngo mu zindi raporo turi gukoraho harimo arenze ayo, ubona rwose atakorera ku butaka bw’u Rwanda.”
Boneza yashimangiye ko NESA ikomeje ubugenzuzi ku bigo by’amashuri bitandukanye, ndetse ko ibigo bidatanga uburezi bufite ireme byose bizakomeza gufungwa bitewe n’icyerezo cy’uburezi bw’u Rwanda.
Ibi bijyana nuko buri mwaka NESA isanzwe ikora ubugenzuzi bw’ibigo by’amashuri mu turere twose tw’igihugu, yasanga hari atujuje ibyangombwa, ikayasaba kubishaka.
Muri Nzeri 2024, byagaragaye ko hari ibigo by’amashuri 785 bitari bifite impushya zibyemerera gukora. Nyuma y’ubugenzuzi, bimwe byahawe impushya kuko byujuje ibisabwa, ibindi bisabwa kubyuzuza.
Muri byo, 60 byategetswe gufunga. Byiganjemo ibyo mu cyiciro cy’incuke biherereye hirya no hino mu gihugu mu turere 11. Urugero rwa hafi mu karere ka Musanze amwe muri aya mashuri yakoreraga ahahoze utubari n’ibindi ku buryo bigoye ko yatanga ireme ry’uburezi rikwiye.
Boneza Angelique yavuze ko bimwe mu bigo by ’amashuri byafunzwe bitari byujuje ibisabwa birimo kutagira amashuri n’ibikoresho bihagije, ndetse n’abarimu badafite impamyabumenyi zibemerera gutanga ubumenyi ku banyeshuri.
Yagize ati “Hari ishuri tugeramo ugasanga nta mwarimu n’umwe ufite diplôme. Hari abarimu b’abanyamahanga batagira dipolome z’ibihugu bavuyemo cyangwa ibizisimbura. Abo bantu bamaze imyaka 10-15 mu Rwanda. Turi gusangayo ‘abatetsi’, abo nibo tureresha abana.”
NESA ivuga ko ikomeje ibikorwa byo gushakira amashuri mashya abigaga mu yahagaritswe, kugira ngo bakomeze amasomo yabo. Ndetse abagera kuri 30% bamaze kubona aho biga. Ni nyuma y’uko bamwe mu babyeyi bagaragaza impungenge zo kubona aho berekeza abana bitewe nuko amashuri bigagaho afunzwe.
![](https://imyigire.rw/wp-content/uploads/2024/04/WhatsApp-Image-2024-04-18-at-5.37.50-PM.jpeg)
IMYIGIRE.RW