Abanyeshuri biga ku bigo by’amashuri 19 mu murenge wa Kibungo, akarere ka Ngoma bagabiye inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tariki ya 10 Gicurasi 2024, nibwo Munyaneza Germain utuye mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma yashyikirijwe inka n’ibigo by’amashuri 19 bibarizwa muri uyu murenge wa Kibungo mu rwego rwo kumufata mu mugongo no kumuba hafi nk’umuntu wabuze abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni inka yashyikirijwe ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 abari abanyeshuri n’abarezi bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bo mu murenge wa Kibungo wahoze ari komine Birenga.
Munyaneza Germain utuye mu mudugudu wa Karambi, Akagari ka Mahango, Umurenge wa Kibungo yavuze ko iyi nka igiye kumworohereza kubona amata.
Ati: “Nari mbayeho mu buzima busanzwe ariko kubona amata byabaga ari ikibazo, ubwo tubonye inka tuzajya tubona amata ahagije kuko n’ayabonekaga yabaga ari make.”
“Tugiye kujya tubona amata ayikomokaho, abana babashe kubona amata yo kunywa kandi tunabone inyungu n’ifumbire, ninabyara tuzoroze abandi tunabone amatungo murugo.”
Umuyobozi w’Akarere Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko iyi nka ibi bigo by’amashuri byagabiye uyu muturage ari mu rwego rwo kumubwira ko atari wenyine.
Yagize ati: “Aya mashuri yishyize hamwe agerageza gushaka ubushobozi banaremeye uwacitse ku icumu utishoboye wahawe inka nziza mu rwego rwo kumubwira ngo turi kumwe, nturi wenyine nubwo abe bashize ariko turacyari kumwe na we.”
Akomeza agira ati: “Icyo tumusaba ni ukuyifata neza kandi na we twaganiriye arabitwemerera kugeza ubwo na we azitura abandi nimara kubyara. Ni inka nziza ihaka tuzakomeza kumusura tumube hafi turebe ko ayitaho.”
Iyi nka yaremewe umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wo mu murenge wa Kibungo, akarere ka Ngoma, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 ndetse ifite n’ubwishingizi.
IMYIGIRE.RW