Ngoma: Ubumenyi buke bw’abarezi buteye impungenge ababyeyi bafite abana mu marerero

Bamwe mu babyeyi bo mu Kagari ka Mutsindo mu Murenge wa Gashanda ho mu Karere ka Ngoma bafite impungenge ku bumenyi n’ubushobozi bw’abigisha mu marerero kuko nta bumenyi buhagije ku gufasha ku kwita ku mikurire y’abana n’uburere bakwiye guha abana.

Abo babyeyi basaba Leta ko yabagenera amahugurwa yo kwigisha aba bana kuko batakigira ibibazo byo kubura aho basiga abana babo bitewe n’amarerero begerejwe aho batuye.

Mukamana Audacienne yavuze ko abigisha mu marerero usanga batarabihuguriwe ndetse ngo babiherwe impamyabumeyi bityo impungenge ku mwana we zikaba ari nyinshi.

Yagize ati: “Nezezwa n’ibyo Leta idukorera kuba abana bacu babona aho biga ariko abigisha abana bacu usanga nta bumenyi buhagije bafite cyangwa bafite nibura impamyabumeyi yo kwigisha abana. Usanga uwigisha abana bacu ari umuturage utaranarangije ayisumbuye cyangwa ngo yige no kwigisha abana. Ubumenyi baha abana bacu ubwo se urumva budakemangwa koko? Turasaba ko bajya babahugura nibura.”

Kwizera Daniel na we yagize ati: “Ababyeyi cyangwa abigisha abana usanga tubafiteho ikibazo. Umwana arataha wamubaza ibyo yize ntabikubwire, wareba aho yandika ugasanga ntabyo. Mbese twibaza ibyo bigisha abana bikatuyobera. Turasaba ko bajya bahabwa amahugurwa kugira ngo bigishe abana bacu kuko natwe tuba twabishyuye.”

Kuri iki kibazo, Mukayiranga Marie Gloriose Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko hari gahunda yo guhugura abigisha buri mwaka mu marerero, bityo n’abataragerwaho ari vuba.

Yagize ati: “Dufite abarimu bigisha mu marerero bita ku bana bazwi nk’aba ‘Care Givers’ mu rurimi rw’Icyongereza (abaturage basanzwe bigisha abana), bahabwa amahugurwa yo kwita no gukurikirana abana biga mu marerero. Buri mwaka tugenda tubahugura ariko hari abataragerwaho. Tugiye gukomeza guhugura abasigaye kuko abahuguwe bigaragara ko hari impinduka zigaragara ku bana bigisha bityo ni ugukomeza guhugura no kubongerera ubumenyi kugira ngo bigishe bafite ubushobozi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko bufite amarerero 1,014 harimo amarerero yo mu ngo n’amarerero 6 manini afasha abana gukangura ubwonko no guhugura ababyeyi ku kwita ku buryo bwo gufata neza umwana no gutegura indyo yuzuye.

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA