Ngororero: Abanyeshuri bari kwigira murusengero.

Mu ishuri ribanza rya Gatikabisi, ryo Kagari ka Matare Umurenge wa Matyazo mu Karere ka Ngororero, haravugwa ikibazo cy’ubucucike bukabije mu mashuri, kugeza ubwo biyambaza urusengero kubera ikibazo cy’ibyumba bike.

N’ubwo bigaragara ko bafite icyo kibazo cy’ubucucike bw’abana mu byumba by’amashuri, abaturage baturiye iryo shuri n’abarirereramo, bakomeje kunenga ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri birengegije ibyumba by’amashuri byasambuwe n’imvura kuri icyo kigo, bikaba bimaze imyaka itanu binyagirwa.

Muri Nzeri 2023 nibwo Kigali Today yakoze inkuru, igaragaza icyo kibazo cy’ibyo byumba by’amashuri, bikomeje kwangirika bitera ikibazo cy’ubucucike.

Bamwe mubarerera muri iryo shuri bakomeje gutunga agatoki ubuyobozi muri rusange batita ku bikorwaremezo bya Leta, ariko banenga cyane umuyobozi w’icyo kigo urebera mu gihe ishuri abereye umuyobozi risenyuka, ari naho bahera basaba Leta gusakara iryo shuri hirindwa ko abana babo bakomeza kwiga bacucitse.

Ubwo Kigali Today yashakaga kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga kuri icyo kibazo, Umuyobozi w’ako karere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, yavuze ko icyo kibazo cy’ibyo byumba atigeze akimenya, yemeza ko icyo kibazo agiye kugikurikirana kigakemuka vuba kugira ngo abana babyigiremo dore ko igihe cyo gutangira amashuri cyari cyegereje.

Ntabwo ibyo uwo muyobozi yijeje abaturage yabikoze, kuko mubaganiriye na Kigali Today, bavuze ko Ubuyobozi bw’akarere buherutse gusura ayo mashuri busubirayo ntacyo buyakozeho.

Abaturage bagize icyizere cy’abo bayobozi bari basuye iryo shuri, batekereza ko hari ikigiye gukorwa ariko amaso ahera mu kirere, kugeza ubu bakaba bagaragaza igihombo baterwa no kuba ayo mashuri atigirwamo.

Igihombo bavuga, ngo n’uko abana babo biga nabi kubera ubwinshi bwabo mu byumba by’amashuri, abanda bakaba baragiye kwiga mu bugo bya kure aho abana bakora urugendo rurerure, ariko kandi bagatangazwa n’uburyo abo mu mashuri y’incuke bigira mu rusengero rw’Abaporoso batijwe, aho abasengera muri urwo rusengero bahora binubira umwanda barusangana n’ibikoresho bigenda byangizwa n’abana birimo ibirahure.

Ni ikibazo kandi kibangamiye abarimu barerera muri iryo shuri, aho usanga mu cyumba cy’ishuri umwarimu yigisha abana bagera muri 60, ibyo bikaba kimwe mu bidindiza ireme ry’uburezi.

Kayinamura Alexandre Umuyobozi w’iryo shuri, yabwiye Kigali Today ko icyemezo bafashe kuri ibyo byumba by’amashuri, ari ukuyubaka bushya bahereye hasi.

Ati “Buriya se ko yangiritse gahunda zayo si ukuyatangirira hasi?, nicyo cyemezo twafashe cyo kuyasenya tukayatangirira hasi kuko yarangiritse, igihe amaze anyagirwa ni kirekire”.
Mu gihe ubuyobozi bw’icyo kigo cy’ishuri bukomeje kwirengagiza ibyo byumba by’amashuri byasambuwe n’imvura, abaturage bo barasaba Leta kutarangarana icyo gikorwaremezo gifitiye akamaro rubanda nyamwinshi.

Umwe muribo ati “Umuntu agira ibiza Leta ikamwegera ikamufasha, none n’iri shuri ko ari irya Leta, rikaba iry’abaturage ni gute ryamara imyaka igera muri itanu ridasakarwa, ni ishuri ryari rikomeye ryubakishije amatafari ahiye, ariko ntibashaka kurisakara, abana biga bacucitse mu buryo buteye ubwoba, abandi bakigira mu rusengero Abaporoso badutije, ibi ni ibiki koko?

 

 

UBUREZI.RW.

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA