NST1-FPR Inkotanyi yishimiye intambwe yatewe mu burezi bw’u Rwanda

Muri gahunda ya Leta y’imyaka 7 NST1 iri kugana ku musozo, ishyaka riri ku butegetsi rya FPR Inkotanyi ryishimiye intambwe yatewe mu burezi bw’u Rwanda by’umwihariko umushahara wa mwarimu wazamuwe.

Babinyujijwe kuri X, FPR Inkotanyi batangaje ko muri iyi myaka irindwi ishize, uburezi bwabaye inkingi ya mwamba ndetse habaye impinduka nziza mu kuzamura ireme ry’uburezi.

By’umwihariko bagaragaje ko umubare w’ibyumba by’amashuri wazamutse ndetse imibereho ya mwarimu iba myiza.

Bati “Umubare w’ibyumba by’amashuri warongewe kandi ahabwa amazi n’amashanyarazi, amashuri ya TVET agera hafi ya hose mu gihugu n’abanyeshuri baragaburirwa. Imibereho y’abarimu nayo ntiyasigaye inyuma kandi izakomeza kwitabwaho no mu myaka iri imbere.”

FPR Inkotanyi yagaragaje ko umubare w’abarimu wavuye ku 71,041 wariho mu 2017 ukagera ku barimu ibihumbi 110,523. Ibyiyongeraho ko umushahara wabo wazamuwe ndetse Umwarimu Sacco ukaba warongerewe ubushobozi.

Amashuri afite amashanyarazi yavuze kuri 48.4% mu 2017, agera kuri 80.9% muri uyu mwaka wa 2024. Naho amashuri afite amazi yavuze kuri 40% mu 2017 agera kuri 81.7% mu 2024.

By’umwihariko indi ntambwe yo kwishimira mu burezi bw’u Rwanda muri NST1, nuko amashuri y’imyuga yongerewe mu rwego rwo kugabanya ubushomeri, kuko kuri ubu amashuri y’imyuga ari mu mirenge yose y’igihugu ku kigero cya 94%.

Ni mugihe kandi ibyumba by’amashuri nabyo byongerewe harimo ibigo by’amashuri bishya byubatswe, haba mu mashuri abanza, aho ibyumba by’amashuri byageze ku bihumbi 27,412.

Ishyaka FPR Inkotanyi niryo ryari riyoboye igihugu muri manda yavuye mu 2017, ni mu gihe kandi mu matora ya perezida ateganyijwe muri Nyakanga 2024 batanze umukandida. Bivuze ko baramutse batsinze amatora baba bazakomeza no muri NST2 izamara imyaka itanu, aho bijeje ko uburezi buzakomeza kuba inkingi ya mwamba.

Umushahara wa mwarimu warazamuwe

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA