Nyagatare: 645 barangije amashuri y’imyuga bahawe ibikoresho bya Miliyoni 72 Frw

Abasaga 645 barangije amashuri y’imyuga bo mu karere ka Nyagatare banejejwe n’inkuga y’ibikoresho bahawe byo kubafasha kwiteza imbere, bifite agaciro ka miliyoni 72 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabereye kuri sitade y’akarere ka Nyagatare, aho uru rubyiruko rugera kuri 645 basoje amashuri y’imyuga bize mu gihe cy’amezi atandatu bahawe ibikoresho byo kubafasha gushyira mu ngiro ibyo bize.

Mu bahawe ibikoresho harimo abasoje amasomo mu myuga yo kudoda, kubaza, ubukanishi, ubwubatsi, gutungana imisatsi no gusudira.

Akimanizanye Marie Claire wize ubwubatsi mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Shonga, yavuze ko ibikoresho yahawe ari igishoro ku byo yize, yizeza ko agiye kubikoresha yiteza imbere.

Tuyishimire Jane wize ububaji yavuze ko ibikoresho yahawe bizamufasha mu guhindura imibereho ye bwite.

Ati “Bizamfasha kwiteza imbere kandi nzabona akazi, ubu iyo Leta itadutoranya ngo twige nari kuzabigeraho gute byose? Ubu nzi gukora ameza, udutabureti, ubu umuntu yampa ikiraka nkagikora.”
Naho Dusengimana Gaspard yavuze ko ibi bikoresho bizamufasha kwiyubaka y’itezimbere ndetse n’umuryango

Ati “Ngiye kwiteza imbere ndetse n’umuryango wanjye ,ndashima cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuko yaduteje imbere tukiga ndetse tukaba tubonye n’ibikoresho byo kudufasha kuzamuka .”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, ahamya ko ibi bikoresho bahawe bizabafasha kwiteza imbere ndetse no guhangana ku isoko ry’umurimo. Birinda ku bigurisha ahubwo ba kabibyaza umusaruro.

Ati “Icya mbere, turabasaba ko ibi bikoresho babiha agaciro, ikindi bamenye ko ari igihango bagiranye n’uwabahaye ibyo bikoresho kuko bize nta mafaranga bishyura. Turabasaba kwirinda kubigurisha ahubwo babibyaze umusaruro bigendanye n’ibyo bize, kandi banigishe urundi rubyiruko rutabyize.”

Uru rubyiruko rwahawe ibikoresho bifite agaciro k’arenga miliyoni 72 Frw. Mu bikoresho bahawe harimo inyundo, iranda, umwiko, urukero, imashini zidoda, isupana n’ibindi.

Mu Ukwakira uyu mwaka mwaka wa 2024, nibwo ruzahabwa impamyabumenyi na Rwanda TVET Board zemeza ko bize aya masomo y’imyuga neza.

Aba banyeshuri bavuze ko bigiye kubafasha kwihangira umurimo

Abarangije mu myuga bahawe ibikoresho

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA