Nyamasheke:Umwarimu bivugwa ko yasambanyije umwana yigisha ubu ari mumaboko ya RIB.

Umwarimu witwa Nsanzineza Aaron wigisha muri GS Viro, mu Kagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo, mu Karere ka Nyamasheke, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 8 yigisha mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza.

Bikekwa ko icyo cyaha yagikoze ku wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo, akagikorera mu cyumba cy’ishuri ry’abana b’inshuke.

Imenyekana ry’aya makuru uyu mwana ngo yari yabanje kubihisha kuko mwarimu yari yamubwiye ko nabivuga azamukubita, ryaturutse ku buryo nyina yagiye abona umwana amererwa nabi, yishimagura mu myanya ndangagitsina, avuga ko ahababara no kuryama byamunaniye, ariko agahisha ibyamubayeho, nyina akomeza kumushyiraho igitutu kugeza abivuze, amubwirwa ko yafashwe ku ngufu na mwarimu we.

Umukuru w’Umudugudu wa Nyabitare, mu Kagari ka Kibingo, Umurenge wa Gihombo uyu mwana atuyemo, Nuwayo Joséph, yatangarije Imvaho Nshya ko nyina w’umwana akibona umwana ameze nabi yahise amuhamagara akamubwira ibyo umwana amubwiye amugisha inama, amubaza icyo yakora kuko yavugaga ko atabisobanukiwe.

Yakomeje atangariza Imvaho Nshya ko nyuma y’uko umwana amazwe igihunga bakamusaba kuvuga neza ibyamubayeho, yavuze ko ku wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo 2023, mwarimu Nsanzineza Aaron yamukuye mu bandi bana mu ishuri, amutuma amazi mu ishuri ry’inshuke bagenzi be banywa, kuko ari ho yari ari, umwana agiyeyo mwarimu aramukurikira.

Ati: “Umwana avuga ko atarinjira, mwarimu yasohoye abana bose b’inshuke kuko bari bonyine nta mwarimu wabo, afata umwe mu mikeka yari irimo arawusasa awuturaho uwo mwana awumusambanyirizaho, ngo amubwira ko nataka cyangwa akagira uwo abibwira, azamukubita akamubabaza, akaba ari yo mpamvu umwana yabanje kubiceceka, akabivuga bigoranye”.

Mudugudu yongeyeho ati: “Yampamagaye saa mbiri z’ijoro, mubwira gushaka Umujyanama w’ubuzima akamurebera, babona koko hari ibimenyetso byo kwangirika k’umwana bakamwihutana ku kigo nderabuzima cya Kibingo.’’

Umujyanama w’ubuzima yarahageze asanga koko umwana yangiritse cyane, asaba nyina kumwihutana ku kigo nderabuzima, umwana ntiyahawe serivisi kuko nyina ari umukene nta n’amafaranga yo gufotoza ibyo mituweli isaba, ahubwo azindukira ku ishuri kubaza umuyobozi waryo uko byagenze.

Umwana ngo yakomeje kurangaranwa noneho umubyeyi amujyana ku ishuri kubivuga, atanga amakuru, asabwa kwihutana umwana kwa muganga, kubera ikibazo cy’amafaranga uwo munsi na bwo umwana arara atagejejwe kwa muganga, ari ko akomeza gutaka ko ababara, nyina akamubwira ngo yihangane nta kindi we yakora.

Bukeye ku wa Kane ni bwo Mudugudu yamubwiye kujyana umwana kwa muganga ibyo bindi avuga bikaza nyuma. Aremera aramujyana.amugejeje ku kigo nderabuzima cya Kibingo, ngo basanga umwana yarangiritse bikomeye mu myanya ndangagitsina, imbangukiragutabara imwihutisha ku bitaro bya Mugonero mu Karere ka Karongi.

Agejejweyo, arasuzumwa, ahabwa imiti, binamenyeshwa RIB, Sitasiyo ya Kibingo, ari yo yaje guta muri yombi uyu mwarimu imukuye mu ishuri, ari kwigisha kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yemereye Imvaho Nshya aya makuru ko mwarimu koko yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu, akurikiranyweho icyo cyaha, ibindi hategerejwe ubutabera.

Ati: “Ni byo, yafashwe, arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 8 yigishaga mu wa kabiri. Icyo twavuga ni uko icya mbere ari icyaha gihanirwa, icya 2 ni uko iyo umwana ari ku ishuri aba ari mu biganza bya mwarimu, yagombye kumubera umubyeyi, ntagaragare mu bikorwa bimwangiza. Reka dutegereze inzego zibishinzwe ziduhe ukuri nyako, ariko dusanze ari byo, byaba bibabaje cyane.’’

Asaba abayobozi b’amashuri kutagira ijisho rihuga kuri iyi ngeso mbi yangiza ejo hazaza h’abana.

 

UBUREZI.RW.

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA