Nyarugenge: Abarezi bo ku Ituze nursery and primary school ntibishimiye umushahara bahembwa.

Bamwe mu barimu bigisha mu kigo cy’amashuri cya Ituze Nursery and Primary School barataka ko babayeho mu buzima bukakaye baterwa n’uko umushahara bahembwa ari intica ntikize, ndetse ugasanga na bimwe mu bikubiye mu masezerano yabo y’akazi bitubahirizwa uko bikwiye, ibintu bavuga ko bibangamira imikorere yabo mu gutanga uburezi bufite ireme. Gusa umuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) ari nabwo nyiri iki kigo, buravuga ko buri kwiga ku buryo ibibazo aba barimu bafite byakemuka ku buryo burambye.

Ituze Nursery and Primary School ni ikigo kigenga kiyoborwa n’Idini ya Isilamu mu Rwanda, kikaba giherereye mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Bamwe mu barimu bigisha muri iki kigo twagiranye ikiganiro, bavuga ko babayeho nabi bitewe n’ibibazo bitandukanye bahura nabyo bishingiye ku masezerano y’akazi bahawe, ibi bibazo kikaba birimo umushahara udahagije, ndetse n’uburyo bahabwamo ibiruhuko ku babyeyi bagiye kubyara, cyangwa uwagize ikibazo cy’uburwayi.

Bavuga ko ibi bibazo bariguhura nabyo bituma imikorere yabo mu gutanga uburezi bufite ireme itagenda neza cyane ko hari n’abahitamo guta akazi kuri bamwe, ibintu bishobora gutuma umwana yigishwa isomo rimwe n’abarimu barenze 3 batandukanye mu gihembwe kimwe.

“Umwe mu barimu utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara ku bw’impamvu z’umutekano we yagize ati: “Ubundi abarimu twakoraga nta masezerano y’akazi tugira, amasezerano tumaze ukwezi kumwe tuyahawe, nta bwishingizi bwo kwivuza tugira, na TPR na kese sosiyara byaje gukatwa ku mushahara wa mwarimu, navuga ko ari nk’ibihe by’amarira ku barimu bo muri iki kigo, kuko abarimu bose bafite agahinda kubera ko umushahara bahembwa udashobora kubafasha kubaho, ubuzima bw’umwarimu muri kino kigo navuga ko buri ahaga,…umwana mutoya aba akeneye umwarimu babana akamwitaho igihe kinini, niba umwana mutoya agiye guhura n’abarimu 6 mu gihembwe kimwe kubera ko umwarimu yaje agasanga amafaranga bamuhembwa ntacyo yamufasha mu kubaho urumva umwana zabona ubuhe burezi bufite ireme?”

Mugenzi we yagize ati: “Umushahara wo ni muke cyane, nta nubwo uri ku gipimo cy’abakozi basanzwe bo hasi muri Leta, twebwe ubu duhembwa ibihumbi 65 ku kwezi, hakabamo no gutinda kuduhemba, nk’ukwezi kwa kenda bakuduhembye ku itariki 25 z’ukwezi kwa cumi, umushahara wo ni muke twaratakambye bishoboka tunandikira RMC inzandiko nyinshi ariko umuyobozi wacu ntiyigeze azibashyikiriza,.. icya mbere ni uko twabona umushahara ugendanye n’urwego rw’anandi bakozi bose, icya kabiri dukeneye ubwishingizi bwo kwivuza, amasezerano ntabwo yujuje ibiranga amasezerano y’akazi, ikindi cyifuzo mfite, urabizi ko umukozi uwo ariwe wese aho akora agira konji ya materinite (kujya mu kiruhuko cyo kubyara), yabyara agakomeza agahembwa n’uwamusimbuye agahembwa, cyangwa habayeho ikibazo gituma arwara akaremba, akaba yajya asurwa agahembwa ntakatwe ubushahara, aha rero iyo ubyaye cyangwa warwaye, umwarimu wagusimbuye uramwihembera kugira ngo udatakaza umwanya wawe w’akazi…ntabwo dufashwe neza pe.

Mu gushaka kumenya uko ikibazo cy’aba barimu ba Ituze Nursery and Primary School giteye, twaganiriye n’Umunyamabaga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), Sibomana Salim, atubwira ko ikibazo cyabo bakizi kandi barimo kugikurikirana ngo kibe cyakemurwa mu buryo burambye.

Salim yavuze ko RMC igendera ku mategeko agenga umurimo mu Rwanda, ndetse batanga ikiruhuko ku bakozi bagiye kubyara ndetse n’abagize ibibazo bitandukanye by’uburwayi, aha yavuze ko umukozi wa kiriya kigo waba yarahuye n’ikibazo cyo kubwirwa kwiyishyurira umusimbuye byaba byarakozwe n’uyobora kiriya kigo kandi akabikora mu bintu by’uburiganya.

Yagize ati: “Ikibazo cy’imishahara si ikibazo cy’Ituze gusa, ni ikibazo kiri mu mashuri yigenga hose, ariko nanone ntabwo private zose zinganya umushahara, private igena umushahara biturutse ku cyo byinjije, ikigo kiba kigomba kubaho bijyanye n’uko kinjiza, …RMC iri kwiga ku bintu bibiri; kwongera umubare w’abanyeshuri kugira ngo ibyo abarimu bahembwa byiyondere, icya kabiri kugabanya depanse (ibisohoka) zitari ngombwa kugira ngo ibitagendaga neza bigende neza mu bushobozi buke ikigo gifite, kuko rwose icyo ntabwo tugihakana bigaragara ko umushahara ukiri hasi, ariko vuba aha kizakemuka.”

Yakomeje agira ati: “Hari icyo mwavuze cy’abadamu bajya mu kiruhuko bakiyishyurira ababasimbuye, icyo cyo kiramutse kiriho yaba ari amakosa y’umuyobozi w’ikigo, twubahiriza amategeko, ni nanjye ugirana amasezerano nabo nk’umunyamabanga nshingwabikorwa, muri kontara harimo ko umukozi ahabwa ikiruhuko cy’umwaka, akanahabwa na biriya biruhuko by’ingoboka, iyo yabyaye yaba ari umugabo, yaba ari umudamu, bose bagira iminsi igenwa n’itegeko bahabwa iyo bari muri icyo gihe, natwe rero ntabwo twabishyira muri kontara tutazabikurikiza, nta nubwo ari n’amahitamo kuko ni itegeko ry’umurimo, twe rero iyo umukozi atwandikiye adusaba ikiruhuko tumusubiza tukimuha, nta muntu nigeze mpa ikiruhuko mu Ituze, ngo musubize mubwira ko aziyishyurira umusimbura, ibyo bibaye byarabayeho ni amakosa yanaryozwa umuyobozi w’ikigo.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’ikigo Ituze Nursery and Primary School buvuga kuri iki kibazo twahamagaye ku murongo wa telephone ngendanwa umuyobozi wacyo ari we Nsengiyaremye Omar, maze adusubiza ko niba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC yavuze ntacyo we ashobora kurenzaho ngo kuko RMC nibo bayobozi.

Yagize ati: “RMC ni Bosi wanjye niba yavuze ntacyo njye ndenzaho.”

Naho ku ruhande rw’inzego za Leta zishinzwe uburezi, twaganiriye n’Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Nyamirambo, Nzingizumukiza Anatole, avuga ko nubwo umushahara ari ubwumvikane hagati y’umukozi n’umukoresha, umushahara muke ushobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi, ngo kuko umwarimu uhembwa intica ntikize hari ibyo adashobora guha abana, aha yanavuze ko agiye kugenzura neza ibya kiriya kigo Ituze Nursery and Primary School, ngo amenye neza niba abarimu bajya mu kiruhuko cyo kubyara cyangwa barwaye biyishyurira ababasimbura, ngo nibaramuka basanze ari ukuri hari ibyemezo bizafatwa.

Yagize ati: “Umubyeyi wo mu mashuri yigenga iyo abyaye hari uburenganzira agomba guhabwa bw’umubyeyi uri mu kiruhuko cy’uwabyaye, …nzajyayo mbyirebere kuko iryo ni ikosa, ntabwo umubyeyi uri mu kiruhuko ariwe ugomba kwishyura umusimbura, ahubwo ishuri rigomba kumuha uburenganzira akwiriye,..motivasiyo ya mbere ituma na mwarimu akora neza ni umushahara mwiza, mwarimu iyo adafite umushahara mwiza buriya na motivasiyo iba iri hasi, byo ni ibintu bizwi nta nuwabishidikanyaho.”

U Rwanda ni igihugu cyashyize imbere gahunda y’uburezi kuri bose ndetse cyemerera n’abashoramari batandukanye bashinga ibigo by’amashuri, kimwe mu bibangamira ireme ry’uburezi ni uburyo umwarimu afatwamo, iyo mwarimu adahembwa neza bituma n’umwana yigisha atabona umumenyi n’uburere yari akwiye guhabwa.

 

UBUREZI.RW.

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA