Perezida Kagame yaganiriye na Prof Remi Quirion ushinzwe Siyansi mu ntara ya Quebec muri Canada

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Prof Romain Murenzi umwarimu mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Worcester Polytechnic Institute muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Siyansi mu ntara ya Quebec muri Canada, Prof Remi Quirion.

Kuri uyu wa 3 Gicurasi 2024, nibwo Prof Romain Murenzi na Prof Remi Quirion bakiriwe na Perezida Kagame.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Paul Kagame n’aba bombi baganiriye ku buryo bwo kwagura ubujyanama kuri guverinoma mu bijyanye na siyansi.

Ni mu gihe i Kigali mu Rwanda hari kubera inama y’Ihuriro ry’Abajyanama ba za Guverinoma muri Siyansi, INGSA.

Village Urugwiro bagize bati “Kuri iki gicamunsi kuri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Prof Romain Murenzi wigisha muri Worcester Polytechnic Institute na Prof Remi Quirion, Umuyobozi ushinzwe siyansi muri Quebec, baganira ku kwagura ubujyanama muri siyansi buhabwa guveronoma mu gihe ihuriro INGSA riri gukorera inama i Kigali.”

Iyi inama y’Ihuriro ry’Abajyanama ba za Guverinoma muri Siyansi, INGSA yatangijwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, tariki ya 1 Gicurasi 2024. Ahahurijwe hamwe abo mu rwego rw’uburezi, inzego zifata ibyemezo, muri dipolomasi no mu rwego rw’abikorera baturutse mu bihugu 65 mu bihugu 160 bigize iri huriro. Ni inama ibereye ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere.

Intego nyamukuru y’iyi nama ni ugushaka ibisubizo bishingiye kuri siyansi, by’ibibazo bibangamiye Isi birimo ibyatewe n’icyorezo cya Covid-19, ihindagurika ry’ibihe n’ibyerekeye ku ikoranabuhanga ritera imbere byihuse.

Perezida Kagame yakiriye abarimo Prof Romain Murenzi

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA