Perezida Kagame yagaragaje ko hakiri urugendo rwo guteza imbere Uburezi bw’u Rwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko uburezi ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’u Rwanda, ariko hakiri intambwe icyeneye guterwa na buri umwe.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Nzeri 2024, ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri mushya w’Uburezi, Nsengimana Joseph.

Perezida Kagame yahaye ikaze Nsengimana muri Guverinoma amwibutsa ko indahiro yarahiye ivuze kwiyemeza.

Yagize ati “Mu magambo make, kurahira bivuze ko yemeye kandi yiteguye gukorera igihugu cye muri izi nshingano zijyanye n’ibireba uburezi bw’igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yagaragaje ko uburezi ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’u Rwanda.

Ati “Uburezi buri mu bintu by’ibanze dushyira imbere mu iterambere ry’igihugu cyacu, mu iterambere ry’Abanyarwanda mu mikoranire y’u Rwanda ndetse n’amahanga, iva mu burezi birafasha kandi ibijyanye n’uburezi ni ibintu tuvoma ari mu gihugu cyacu mu bushobozi bwacu ariko tuvoma no hanze.”

Akomeza agira ati “Byose bitungana iyo uburezi bugenda neza mu gihugu, ugategura abantu kugira ngo bahangane n’ibibazo bitandukanye by’Isi ariko noneho banashingiraho biyubaka mu majyambere n’ibindi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko uburezi bw’u Rwanda bumaze gutera imbere n’ubwo hari ibitaragerwaho.

Ati “Uburezi bwacu rero bumaze gutera intambwe, ubusanzwe ariko ntabwo buragera aho twifuza cyangwa se bushimishije bitewe n’ibyo tubona hirya no hino.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko n’ubwo inshingano Nsengimana yarahiriye zikomeye ariko atazazikora wenyine ahubwo zireba inzego zose z’igihugu, bityo hazabaho ubufatanye.

Ati: “Aho tugeze ni heza, nta bwo twasubira inyuma ahubwo duhera aho bigeze tukifuza ko byatera imbere kurushaho. Inshingano ufite ni bwo buremere bwayo ariko tuzafatanya mu byo tugomba kuzuza.”

Nsengimana yagizwe Minisitiri w’Uburezi ku wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2024, asimbuye Twagirayezu Gaspard.

Joseph Nsengimana yahawe izi nshingano asanzwe ari Umuyobozi wa Mastercard Foundation, ishami rishinzwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi.

Ibi byiyongeraho yakoze mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga, Intel Corporation.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana
Perezida Kagame amaze kwakira indahiro za Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA