Perezida Kagame yageneye mudasobwa buri munyeshuri witabiriye, Byinshi ku marushanwa ya ‘First Lego League

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yageneye impano ya mudasobwa buri munyeshuri wageze mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa mpuzamahanga ya First Lego League, agamije guteza imbere uburezi by’umwihariko amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare [STEM], hifashishijwe ikoreshwa rya Robots n’ubwenge buremano “AI” .

 

Aya marushanwa agamije guhanga robots no gukoresha ubwenge buremano (Artificial Intelligence). Ay’uyu mwaka yitabiriwe n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri 25 byo mu Rwanda, kimwe cyo muri Uganda, ibigo bine byo muri Nigeria na bitatu byo muri Botswana.

Abana batozwa Ikoranabuhanga na Inovasiyo bakiri bato

Iri rushanwa ryiswe ‘First Lego League & AI Hackathon’, ryitabiriwe n’abanyeshuri bari hagati y’imyaka icyenda na 16 y’amavuko.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku wa 16 Werurwe 2023 bitabiriye isozwa ry’icyiciro cya nyuma cy’amarushanwa mpuzamahanga ahuriza hamwe ibigo bitandukanye aho byibanda ku gukora umushinga w’ikoranabuhanga wifashisha Robots.

Perezida Paul Kagame yageneye umwana wageze ku cyiciro cya nyuma mudasobwa

Umukuru w’Igihugu yahaye impano ya mudasobwa buri munyeshuri witabiriye iri rushanwa akagera ku cyiciro cya nyuma mu rwego rwo kurushaho kubatera imbaraga zo gukunda ibyo biga.

Yagize ati “Ndashaka guha mudasobwa buri umwe wese muri aba bakiri bato bitabiriye. Minisiteri y’Ikoranabuhanga hamwe n’iy’Uburezi, mugeze impano yanjye ku bo igenewe.”

“Amafaranga ndayifitiye hano mu mufuka, ni yo mpamvu navugaga ko ntazabagora ku bijyanye n’ingengo y’imari, rero nzabyitaho. Mwibuke ko navuze n’abandi baturutse mu bindi bihugu.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko ikoreshwa rya Robots n’ubwenge bw’ubukorano (AI), ari ibintu byafasha abanyeshuri kwiga neza siyansi n’ikoranabuhanga ndetse kandi bifasha mu gukorana.

 

Abanyeshuri barushanwa ku gukoresha robots

Amarushanwa ya  First Lego League   ategurwa ate?

Mu1998, Dean Kamen na nyiri itsinda rya LEGO, Kjeld Kirk Kristiansen bahurije hamwe imbaraga bashyiraho iri rushanwa  rihuza abana mu kwiga no gukina kandi bifite ireme mu kubafasha kuvumbura mu bumenyi n’ikoranabuhanga binyuze mu guhangana na bagenzi babo.

Aya marushanwa mpuzamahanga agamije guteza imbere uburezi by’umwihariko amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare hifashishijwe ikoreshwa rya robots n’ubwenge buremano [Artificial lintelligence]. Muri ‘First Lego League’ barushanwa mu guhanga robots no gukoresha ubwenge buremano buzwi nka AI.

Mu gukora amarushyanwa ikigo LEGO cyohereza ibikoresho byifashishwa mu marushanwa kuri buri kipe yiyandikishije. Kwitabira aya marushanywa bisaba kwiyandikisha muri itsinda rya banyeshuri baturutse ku kigo cy’amashuri runaka.

Aya marushanywa aba arimo guhatana mu byiciro bibiri bitadukanye, aho itsinda rishobora gukora robot nshya bakayiha ubutumwa igomba gusohoza cyangwa se itsinda rigahatana bakora  umukino wifashishije robot yamaze gukorwa.

Mu kurushanwa imbere y’bakemurampaka, First Lego League igendera ku kureba umushinga mwakozwe ariko hibandwa cyane ku kureba niba buri umwe mu bagize itsinda ry’abanyeshuri bahatana abasha gusobanura ibyo bakoze kandi akoresheje igihe kiba cyatanzwe.

Aya marushanywa aba agabanyijemo ibyiciro bitatu, icyiciro cya mbere gihuza abana bari hagati y’imyaka 4-6 y’amavuko, aho barushanwa mu gukora ibikorwa by’amaboko bigaragara mu ishuri ndetse no mu rugo.

Icyiciro cya kabiri ni bana bafite imyaka 6, aha iyi porogaramu ifata amatsiko y’abana bato kandi ikayerekeza mu kuvumbura ibitangaza bya siyansi n’ikoranabuhanga. Aha niho hagaragaramo ubumenyi bw’Isi na siyansi bugomba gushakishwa binyuze mu bushakashatsi, gukorera hamwe no gutekereza.

U Rwanda rurakataje mu gukoresha robots

Icyiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma kiba ku bana bari hagati y’ imyaka 9 – 16. Aha aba ri ukumenyenisha ibibazo mu kubaka robot zishingiye ku kurangiza imirimo kurwego rwo gukinisha.

Magingo aya, First Lego League uyobowe na Lawrence Cohen, ukaba ufite icyicaro i San Jose, California muri Leta Zunze Ubumwe za America

NIYIKIZA Nichas

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA