Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri ba Kaminuza ya Stanford

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abanyeshuri n’abarimu baturutse mu Ishuri ry’Ubucuruzi muri Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri tsinda riri mu Rwanda riherekejwe n’umujyanama waryo akaba n’umwarimu muri kaminuza, Benoît Monin riri mu rugendo rugamije kureba iterambere ry’u Rwanda ndetse n’iryi mijyi idaheza mu kinyejana cya 21.

Perezida Kagame yabakiriye kuri uyu wa Kabiri, tariki 26 Werurwe 2024, ni mu rugendo aba banyeshuri barimo rwo kureba iterambere ry’imijyi yo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Si ubwa mbere abanyeshuri ba kaminuza ya Stanford baza mu Rwanda bakacyirwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuko mu mwaka wa 2017 hari itsinda ryaje riturutse muri iyi kaminuza risobanurirwa ibijyanye n’iterambere ry’ u Rwanda n’uburyo rigera kuri bose binyuze muri gahunda za leta zitandukanye zirimo Girinka, guhuza ubutaka, uburezi n’ubuvuzi kuri bose n’izindi.

Icyo gihe iryo tsinda ryavuze ko ryari rifite amatsiko yo kumenya uburyo u Rwanda rwiyubatse bafite amatsiko y’uko byakozwe kandi buri muturage akabyibonamo, gusa batashye bavuga ko basobanuriwe bihagije icyo bisaba kugirango habeho iterambere ridaheza.

Iyi kaminuza ya Stanford iri tsinda ryaturutsemo ni Kaminuza y’ubushakashatsi y’igenga yashinzwe mu 1885 ikaba iherereye i Stanford muri Califonia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ikaba yaremeye abanyeshuri bayo ba mbere 1891 ifungura nk’ikigo cyigisha kandi kidaharanira inyungu, aho kuri ubu igizwe n’amashami arindwi.

Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri ba Kaminuza ya Stanford
Buri mwaka abanyeshuri b’iyi kaminuza basura u Rwanda
Kuri iyi nshuro bari kureba ku iterambere ry’imijyi muri Afrika y’Iburasirazuba

NIYIKIZA Nichas/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA