Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga abanyeshuri bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga y’imibare yabereye muri Afurika y’Epfo, yabashimiye ku muhate bagaragaje muri aya marushanwa batsindiyemo umudari wa Zahabu.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024, mu biro by’umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiraga abanyeshuri 21 bitabiriye irushanwa nyafurika ry’imibare rizwi nka Pan African Mathemathics Olympiad.
Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga aba banyeshuri akaba yabashimiye umuhate bagaragaje muri aya marushanwa y’imibare yabereye mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, bagahesha ishema igihugu begukana umudali wa Zahabu, ndetse u Rwanda rukaba rwaraje ku mwanya wa Gatandatu mu bihugu 27 byitabiriye aya marushanwa.
Tuyisenge Denys Prince, wiga ku ishuri rya Hope Haven ari nawe wegukanye umudari wa zahabu, nyuma yo kwakirwa n’umukuru w’igihugu yavuze ko ari iby’agaciro kuba bakiriwe na Perezida, ashimangira ko we na bagenzi be bibahaye umukoro wo gukomeza gukora cyane.
Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yavuze ko kuba aba banyeshuri baritwaye neza muri aya marushanwa ndetse bakakirwa n’umukuru w’igihugu, biha isomo n’abandi banyeshuri ryo kwiga bashyizeho umwete.
Minisitiri w’Uburezi yanagaragaje ko aya marushanwa y’imibare aha amahirwe abanyeshuri bayitabiriye yo gukomeza kwiga kuko abayitabiriye bose babonye buruse zo kujya kwiga muri kaminuza zikomeye ku isi.
By’umwahiro iri rushanwa ry’imibare rya Pan-African Mathemathics Olympiad, umwaka ushize wa 2023 rikaba ryari ryateguwe n’u Rwanda, aho ryitabiriwe n’ibihugu birenga 30. Aba banyeshuri b’abanyarwanda bitabira iri rushanwa ry’imibare bakaba batoranywa mu irushanwa ribera mu mashuri y’isumbuye ritegurwa na kaminuza y’u Rwanda, rigahuza abanyeshuri barenga ibihumbi 40, abahize abandi ku rwego rw’igihugu akaba aribo bajyanwa mu mwihereho bagategurirwa kwitabira aya marushanwa mpuzamahanga.
IMYIGIRE.RW