Perezida Kagame yatangije ibikorwa bya IRCAD Africa i Kigali

Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa by’Icyicaro cya Afurika cy’Ikigo cy’Abafaransa gikora ubushakashatsi mu buvuzi muri Afurika, IRCAD Africa, giherereye i Masaka mu Mujyi wa Kigali.

IRCAD ni Ikigo cy’Abafaransa gikora Ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kizobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga hibandwa ku ndwara za kanseri zifata inyama zo mu nda kandi bigakorwa bitabaye ngombwa ko hafungurwa igice kinini cy’umubiri (minimally invasive surgery).

Cyifashisha ikoranabuhanga rya ‘Robot’ na Camera mu kubaga umuntu ku buryo bituma agira uburibwe buke kandi agakira vuba.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro IRCAD Africa wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira mu 2023.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi barimo Perezida Paul Kagame; Madamu Jeannette Kagame; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana; uw’Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore; uw’Uburezi, Pascal Twagirayezu n’abandi.

Umuyobozi wa IRCAD Africa, Dr King Kayondo, yashimye umuhate wa Leta y’u Rwanda wo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi.

IRCAD Africa yatangiye kubakwa mu 2019, yuzuye ishoweho miliyari zisaga 20 Frw. Ni ikigo kigizwe n’ibice bitandukanye birimo icyumba gihugurirwamo abaganga hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, aho kwigira amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga n’aho gukorera ubushakashatsi.

Umuyobozi Mukuru wa IRCAD akaba n’uwayishinze, Jacques Marescaux, yavuze ko kuba iki kigo yashinze gifunguye ishami muri Afurika bivuze ko Abanyafurika bagiye kubona ubuvuzi bugezweho.

Yavuze ko kugira ngo uyu mushinga wo kubaka IRCAD Africa ugerweho, byagizwemo uruhare na Perezida Paul Kagame urangwa n’imiyoborere ifite icyerekezo.

Perezida Kagame yavuze ko Jacques Marescaux atazigera yicuza kuri iki cyemezo yafashe cyo gutangiza IRCAD Africa ndetse akayishyira mu Rwanda, anashimangira ko iki kigo kitazagirira inyungu gusa Abanyarwanda.

IRCAD Africa yatangijwe hagamijwe kongera serivisi zo kubaga bidasabye ko hasaturwa igice kinini cy’umubiri kuko uwavuwe hakoreshejwe iryo koranabuhanga ‘atagira ububabare bukabije, ava amaraso make kandi ntatinde mu bitaro.

Aha Perezida Kagame yagaragaje ko yizera ko iri koranabuhanga rizahindura ubuzima bw’abantu.

Ati ‘Ibi ni ibintu bizahindura ubuzima ku kigero cyo hejuru kandi na none ibi ukwiriye kubishimirwa hamwe n’abandi bantu bagize uruhare bitari gusa mu guhanga iri koranabuhanga ahubwo no kurishyira mu bikorwa mu bijyanye no kurishyira mu bikorwa n’umusaruro byatanze mu buzima.’

IRCAD Africa ifite intego yo guhugura nibura abaganga b’inzobere 300 ku mwaka. Uyu munsi abagera ku 8000 ni bo bahugurwa ku mwaka muri IRCAD France.

Iki kigo ni cyo gikorwa cyagutse cyuzuye mu cyanya cy’ubuvuzi kiri i Masaka ahateganyirijwe ibikorwa bitandukanye birimo ibitaro, farumasi, laboratwari n’ibindi bizashyirwa ku buso bwa hegitari 100.

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA