Perezida Paul Kagame agaragaza uburezi bufite ireme nk’igeno ry’urubyiruko rwa Afurika

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagaragaje ko n’ubwo imwe mu nzitizi zikomeye umugabane wa Afurika ufite uyu munsi, ari amikoro make y’uburezi mpuzamahanga, bishoboka ko urubyiruko rwa Afurika rukwiriye kubakirwa uburezi bufite ireme hifashishijwe ubushobozi bugaragara kuri uyu mugabane.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangarije muri Mauritania kuri uyu wa Kabiri, aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko.

Ubwo yagezaga ijambo ku bari bateraniye i Nouakchott muri Mauritania, muri iyi Nama Nyafurika, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko imwe mu nzitizi Afurika igifite uyu munsi, ari ubuke bw’amakiro y’uburezi mpuzamahanga, aha hakaba ari na ho yahereye atanga inama y’ibikwiriye kongerwamo imbaraga mu kuziba icyo cyuho.

Yagize ati “Imwe mu nzitizi Afurika igifite uyu munsi, ni ubuke bw’amakiro y’uburezi mpuzamahanga. Ndashaka gutanga ibisubizo bibiri mu kuziba ibi byuho. Ni inshingano za Afurika gucunga neza umutungo wacu. Kwiringira ubufasha buturutse hanze, ntabwo ari uburyo bukwiriye. Gufatanya neza, ntabwo bikwiriye kwitiranwa no kwihunza inshingano cyangwa ubuyobozi. Si ikibazo cyo kuba munini cyangwa muto cyangwa kugira ibikoresho bihagije, ni ugukora amahitamo mazima”.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame kandi yunzemo ko urubyiruko rwa Afurika rufite ubushobozi bwo guhinduka inkingi yubakirwaho iterambere n’uburumbuke atari kuri Afurika gusa ahubwo no ku rwego rw’Isi, mu gihe rwaba ruhawe uburezi bufite ireme by’umwihariko kuri siyansi, ikoranabuhanga n’itumanaho, ibyo ahuza n’aho Isi igana.

Ati “Ntabwo twareka aya mahirwe ngo apfe ubusa. Iki kiragano gifite ubushobozi bwo guhinduka inkingi yubakirwaho iterambere n’uburumbuke atari kuri Afurika gusa, ahubwo n’ahandi hose ku Isi. Icyo dukeneye gukora, ni ukubakira aba bakiri bato ubumenyi n’ubunararibonye bijyanye n’ibyo isoko ry’umurimo risaba”.

Akomeza agira ati” Ubufatanye na UNICEF ku by’ubumenyi ku ikoranabuhanga n’itumanaho, ni uburyo bwiza. Mu myaka iri imbere, Siyansi n’Ikoranabuhanga bizaba biri gutanga amahirwe ku guhanga ibishya, ndetse ibi tugomba kubitegurira abakiri bato. Umusingi w’ibi byose, ni ukubaka uburyo bw’uburezi bukomeye. Ingaruka z’ubukungu zo guha buri mwana wese uburenganzira bwo kwiga, nabwo bugomba kurenzwa ingohe”.

Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye, yateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF.

Perezida Kagame agaragaza uburezi nk’inkingi ikomeye muri Afurika

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA