Philippe Colliou yashinzwe gutegura Tour du Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY, ryahaye akazi Umufaransa Philippe Colliou nk’Umuyobozi wa Tekiniki ushinzwe gutegura Tour du Rwanda, asimbuye Olivier Grandjean weguye muri Kamena umwaka ushize.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ukwakira 2023, ni bwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) ryatangaje ko ryatanze akazi kuri uyu mwanya wari umaze amezi atatu utariho umuyobozi.

Mu itangazo FERWACY yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, yahaye ikaze Philippe Colliou ndetse imwifuriza gukomeza guha imbaraga umukino w’amagare nk’uko bisanzwe.

Riti “Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ryishimiye gutangaza ko ryemeje Philippe Colliou nk’Umuyobozi wa Tekiniki ndetse na Siporo muri Tour du Rwanda. U Rwanda rutewe ishema no kuzungukira kuri we ndetse no gukomeza gushimangira iterambere ry’umukino riri kugerwaho.”

Philippe ahawe akazi asimbura Olivier Grandjean wandikiye FERWACY ayimenyesha ko ikigo ayoboye cya Grandjean Sport Organisation (GSO) gihagaritse imikoranire byari bifitanye.

Impamvu nyamukuru yamuteye gusesa imikoranire byombi byari bifitanye harimo kunanirwa gukorana n’urwego rushinzwe imiyoborere ya Tour du Rwanda ruyobowe na Freddy Kamuzinzi.

Philippe witeguye inshingano nshya, afite ubunararibonye mu gutegura amasiganwa akomeye dore ko yakoze muri UCI igihe kinini ndetse anayobora Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku Magare kuva mu 2008 kugeza mu 2020. Yanagize uruhare mu itegurwa rya Tour de l’Avenir mu myaka 10 ishize akaba kugeza ubu yateguraga Tour de l’Ain yo mu Bufaransa harimo n’iheruka kuba muri Nyakanga 2023.

 

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA