Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB rwashyize ahagaragara igitabo bise “Isoko Tuvomaho Impanuro” gikubiyemo amasomo n’impanuro za Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Ku wa 8 Gicurasi 2024, ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB nibwo hamuritswe igitabo cyiswe ‘Isoko Tuvomaho Impanuro’ kibumbatiye impanuro zikomeye za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagiye atanganga mu bihe bitandukanye.
Igitabo “Isoko Tuvomaho Impanuro” cyanditswe na Mutaganzwa Charles.
Iki gitabo gikubiyemo amwe mu magambo akomeye y’Umukuru w’Igihugu yagiye avugira mu mbwirwaruhame zitandukanye guhera muri 2003 kugeza 2019, ubwo iki gitabo cyatangirwaga kwandikwa n’uyu mwanditsi.
Urugero rw’ibikubiyemo ni nk’imbwirwaruhame Perezida Kagame yavugiye muri Rwanda Day yabereye i Londres mu Bwongereza mu 2013, aho yagize ati “Ikibazo ufite iyo ukigize icyawe ukemera guhangana na cyo uragikemura.”
Uyu muhango wo kumurika iki igitabo bise “Isoko Tuvomaho Impanuro” witabiriwe n’abafite mu nshingano uburezi mu nzego zitandukanye uhereye ku b’abayobozi b’ibigo by’amashuri, abahagarariye uburezi ku rwego rw’imirenge, ku karere ndetse no ku rwego rw’igihugu, REB.
Abitabiriye uyu muhango bagaragaje inyota yo gusoma iki gitabo nk’uko bivugwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB rubinyujije ku rukuta rwa X.
Bagize bati “Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye uburezi mu turere n’imirenge bari muri uyu muhango bagaragaza inyota yo kugisoma cyose kandi bagatanga ibitekerezo kuri iki gitabo.”
Si aba gusa bagaragaje inyota y’iki gitabo cyitsa cyane ku mpanuro za Perezida Kagame ukunzwe n’abanyarwanda batari bake. Ahubwo n’abandi bakoresha urubuga rwa X banejejwe nacyo, aho nk’uwiyise Professor Macho na we yagize ati “Mukitugezeho mu mashuri.”
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB bongeyeho ko iki gitabo kizagezwa mu bigo by’amashuri ireberera.
Gusa nubwo iki gitabo cyamuritswe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB muri uyu mwaka wa 2024, tariki ya 8 Gicurasi. Iki gitabo cyagiye ahagaragara bwa mbere ku wa 28 Nzeri 2021 mu isomero rya Kigali.
SIBOMANA Patrick/IMYIGIRE.RW