Ruhango: Abanyeshuri bavuye ku kigo bigagaho bajya mubindi bihegereye.

Ubuyobozi bw’Ishuri ry’imyuga rya Heroes Integrated Technical School, burashinja umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Byimana gukora operasiyo yo kuvana abanyeshuri muri iki kigo akabimurira mu bindi bigo.

Umuvugizi Mukuru w’iri Shuri Nzayisenga Abdoul yabwiye UMUSEKE ko abayobozi n’abakozi babyutse basanga abanyeshuri bose basohotse ikigo n’ibikoresho byabo bagenda badasezeye.

Nzayisenga avuga ko operasiyo yo gukura abana mu kigo yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu rushyira kuri uyu wa kane Taliki ya 29 Ugushyingo 2023.

Uyu muvugizi avuga ko hari hashize igihe gito abo banyeshuri bavugana n’umukozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Byimana witwa Mudahemuka Antoine kuko ariyo makuru afite kandi yahawe na bamwe mu banyeshuri yagumuye.

Avuga ko impamvu uyu mukozi yatumye avana abanyeshuri mu kigo bigagamo atayizi, usibye ikibazo cy’ibirarane by’abarimu iri Shuri ribabereyemo kandi ryemera baherutse kuganiraho.

Ati”Iyi operasiyo yakozwe n’Akarere bayinyuza k’Umukozi w’Umurenge abishyira mu bikorwa.”

Avuga ko abo banyeshuri 49 bose bamwe basohotse banyuze mu irembo, abandi burira igipangu cy’Ishuri basanga hari imodoka zibategerereje ku muhanda wa Kaburimbo uri haruguru y’Ikigo.

Avuga ko amaze gushora miliyoni 60 y’uRwanda ku giti cye, ayo abereyemo abarimu akaba atarenga miliyoni 7.

Gusa uyu Muvugizi avuga ko umukozi ushinzwe Uburezi mu Murenge amushinja kugumura na bamwe mu barimu kuko batari bakigisha abanyeshuri neza bitwaje  uwo mwenda ikigo kibabereyemo.

Umukozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Byimana Mudahemuka Antoine ahakana ibyo ashinjwa akavuga ko bagiriye inama  ubuyobozi bw’iri Shuri  inshuro nyinshi yo gukosora ikibazo bafitanye n’abarimu byo kutabahemba imishahara yabo.

Ati”Hari hashize iminsi abana baza hano kuturegera Ubuyobozi bw’ishuri ko bamaze iminsi itatu batiga kubera ko abarimu banze kwigisha.”

Yavuze ko  umunsi bari bahanye n’uyu muvugizi w’ikigo atawubahirije kuko byageze ubwo abana bafata icyemezo cyo kuva mu kigo uwo muvugizi atabonetse.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine avuga ko  abana bonyine aribo bifatiye umwanzuro wo kwivana mu kigo batabifashijwemo n’Umuyobozi uwo ariwe wese.

Ati”Muri gahunda ya leta nuko umwana agomba kwiga neza, iyo atize neza yemerewe kujya ahandi’.”

Cyakora Mukangenzi  yemera ko bazaganira n’ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo babufashe gukemura ibibazo bihavugwa.

 

“Kugeza ubu mu Kigo hasigayemo Umukozi ushinzwe Imyitwarire n’Umuzamu abanyeshuri 49 bose bimukiye mu bindi bigo byo muri uyu Murenge ndetse no mu Karere ka Ruhango.

 

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA