Rulindo: Ishuri rya G.S Musenyi riravugwamo umwiryane hagati y’abarimu n’abayobozi

Mu kigo cya G.S Musenyi giherereye mu murenge wa Shyorongi, akarere ka Rulindo haravugwamo ukutumvikana hagati y’umuyobozi w’iri shuri n’abanyeshuri ibikomeje gutera impungenge ababyeyi baharerera.

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Musenyi, KARIHUNGU Evariste, afatanyije n’umwarimu witwa Bernard Bambe baravugwaho gukora igisa n’akazu mu kigo bagatoteza abandi barezi.

Bamwe mu barimu batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa, bahamirije ikinyamakuru INZIRA, ko umuyobozi w’iri shuri asesagura umutungo w’ishuri cyane cyane mu itangwa ry’amasoko, ndetse bimwe mu biribwa bitekerwa abanyeshuri bikanyerwa ku bufatanye n’abandi bayobozi.

Ku ruhande rw’ababyeyi barerera kuri iri shuri, bavuga ko uyu muyobozi ayobora iri shuri uko yishakiye, ndetse n’ibyemezo bifatwa uko abishaka.

Umwe mu babyeyi uturiye iri shuri, yahamirije INZIRA ko ihene ye iherutse guca ikiziriko ikajya muri iri shuri ariko uyu muyobozi agafata icyemezo cyo kuyirya.

Yagize ati “Ihene yanjye yaciye ikiziriko yinjira muri iki kigo , Diregiteri ategeka ko bayibaga , narababaye cyane kugeza n’ubu naramureze mu bayobozi ariko byafashe ubusa”.

Umwuka mubi uri muri iri shuri hari impungenge ko hatagize igikorwa wakangiza byinshi bidasize no kudindiza ireme ry’uburezi rihatangiye, kuko bamwe mu bakozi batangiye kwegura mu mirimo bashinzwe.

Amakuru ahari nuko abarimu barimo uwitwa Cyprien, Rosalie na Marguerite bari muri komite ishinzwe discipline y’abarimu beguye nyuma yuko ubuyobozi bw’ikigo bwabasabaga gusinya inyandiko zishinja ibyaha bagenzi babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyorongi, Rodrigue Buroha Mbera, yahamirije kimwe mu binyamakuru byandikirwa hano mu Rwanda ko bamenye aya makuru ndetse batangiye gukurikirana kugirango bamenye ukuri kwabyo.

Ati “Nibyo, ayo makuru niyo nohereje ushinzwe uburezi hano mu murenge muri icyo kigo kugirango tumenye ibyaribyo, haravugwa byinshi ariko abafite ibyaha bagomba kubiryozwa bitabangamiye imyigire y’abana”.

Muri iri shuri rya GS Musenyi havugwamo kandi ikibazo cy’abatetsi n’abakora amasuku bakora nta masezerano y’akazi bagira ndetse ubajije akirukanwa.

G.S Musenyi haravugwamo amakimbirane ubuyobozi bwemeza ko bwatangiye gukurikirana
Abarimu n’ubuyobozi ntibavuga rumwe

NIYIKIZA Nichas/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA