Rulindo:Habuze amavuta yo guteka hakekwa umwe mubayobozi b’ibigo batawe muri yombi.

Munyaneza Jean Marie Vianney uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Kiruri mu murenge wa Base w’akarere ka Rulindo na mugenzi we Bizwinayo Janvier uyobora urwa Rukozo rwo mu murenge wa Rukozo, bafunzwe bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ubujura.

Amakuru y’ifungwa ry’aba bayobozi bombi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco.

Munyaneza yatawe muri yombi nyuma y’uko bimenyekanye ko muri GS Kiruri hibwe mudasobwa. Ni nyuma yo gusanga urugi rw’icyumba cyigishirizwamo abanyeshuri ari na cyo zabagamo rwishwe.

Mu kunanirwa gusobanura uko byagenze kugira ngo zibwe, uriya muyobozi, umwungirije, umukozi ushinzwe ikoranabuhanga hamwe n’umuzamu bahise batabwa muri yombi.

“Diregiteri Bizwinayo we afunzwe akekwaho kwiba amajerekani icyenda y’amavuta yari agenewe guteka ibiryo by’abanyeshuri ayobora.

Amakuru avuga ko mbere y’uko atabwa muri yombi yari yabanje guhamagara uwitwa Munyemana usanzwe afite imodoka itwara imizigo ngo aze amuhe ikiraka, undi ahageze asanga ni amavuta agomba gutwara akayajyana muri Centre y’ubucuruzi ya Mbuye.

Amavuta akimara kugezwayo ngo yaguzwe n’umucuruzi witwa Meya, kuri Frw 33,000 ku ijerekani.

Diregiteri amaze kuyagurisha yagarutse mu kigo ariko atangira kumva bihwihwiswa ko yagurishije amavuta ndetse ko biraza no kumukomerana, ibyamuteye ubwoba ahita asubira kuyaka umucuruzi waje kumutsembera ko adashobora kuyamusubiza.

Uyu muyobozi nyuma yo kubona bimukomeranye ngo byabaye ngombwa ko ajya kwikopesha andi mavuta ku wundi mucuruzi ngo azibe icyuho, gusa akiyageza mu kigo ahita atabwa muri yombi.

SP Mwiseneza yavuze ko bariya bayobozi b’amashuri bombi nyuma yo gutabwa muri yombi “bahise bafatwa bashyikirizwa RIB Station ya Bushoki, kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane niba hari aho baba bahuriye n’ubwo bujura, bwaba ubwa mudasobwa ndetse n’ubw’amavuta.

Yibukije ko Leta iba yashoye amafaranga menshi mu bintu bitandukanye ngo imyigire y’abana b’Abanyarwanda igende neza, asaba abayobora ibigo n’abarezi kutagira aho bahurira no kubyangiza cyangwa kubyikubira.

Yunzemo ati: “ababifite mu migambi cyangwa uwabitekereza wese bamenye ko bitabahira, kuko nta hantu bacikira inzego z’umutekano. Ziteguye gufata umuntu wese byagaragara ko yabikoze akabiryozwa. Inzego z’umutekano ziri maso, abantu nk’aba zarabahagurukiye ziteguye kubahana.

 

UBUREZI.RW.

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA