Rusizi: Mudasobwa 21 z’ishuri zibwe n’abajura batamenyekanye.

Muri irijo ryo ku itariko ya 2 ugushyingo 2023, abajura bateye mu kigo k’ishuri cya saint Bonaventure ya Nkanka,mu murenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi,baca urugi,baca akabati igice cyarimo Mudasobwa 31 batwaramo 21 imigozi  yazo n’agakoresho kabika amakuru y’ingenzi y’ishuri,abazamu 3 bakaba batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza.

Amakuru Imvaho Nshya yahawe n’umuyobozi w’iri shuri padiri Uwiringiyimana Simon, avuga ko saa moya z’igitondo zo kuri uyu wa 3 Ugushyingo, ari bwo yahamagawe na kontabure w’ishuri witwa Mukakarangwa Béatrice,amubwira ko umuzamu w’amanywa witwa Mugemana Didas n’ushinzwe ububiko bw’ishuri, bamubwiye ko basanze urugi rw’aho izo mudasobwa zibikwa rwaciwe, kuko abazamu 3 bari baraye ijoro bari bagiye mbere y’uko uwo w’amanywa ahagera.

Ati: “Akibimbwira nahise nza turareba dusanga akabati kabikwagamo mudasobwa 80 zikoreshwa n’abanyeshuri 735 bo mu yisumbuye, igice cy’imbere cyabikwagamo 31, hibwemo 21, imigozi yazo n’agakoresho kabika amakuru y’ingenzi y’ishuri, duhamagara inzego z’umutekano, abayobozi n’abaturage, baza kudutabara”.

Avuga ko ubundi harara abazamu 4 barindisha ibibando kuko nta ntwaro zindi bifashisha, ishuri rikaba ryari risanzwe ryibwa ibitoki mu mirima. Muri Kanama uyu mwaka bari babibye amasafuriya atekerwamo abanyeshuri, afatirwa mu Kagari ka Gatsiro, Umurenge wa Gihundwe mu nzu y’umuturage, barayagarura ariko ibyo kwibwa mudasobwa ari ubwa mbere.

Anavuga ko kuko umuzamu umwe muri abo 4 yari ari muri konji, 3 bari bariraye, ari bo Ntihinyurwa Thadée w’imyaka 42, Mporanzi Evariste wa 64 na Manirabona Théophile wa 53, bakagenda ubasimbura ataraza bahise batabwa muri yombi, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nkanka,igihe iperereza rigikomeje, agashimira cyane inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi n’abaturage bahise babatabara.Padiri Uwiringiyimana yavuze ko ubwo bujura bubasigiye icyuho.

Ati: “Ni icyuho gikomeye cyane kuko REB yari yaduhaye mudasobwa 105, zimwe zigenda zipfa, hari hasigaye 80 mu banyeshuri 735 dufite ubu b’ayisumbuye bazikoresha. Zari nke cyane none n’izo bazibyemo 21, urumva ko byanze bikunze imyigire y’ikoranabuhanga igomba kuzamo icyuho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne-Marie, yasabye abayobozi b’amashuri gucunga cyane umutungo wa Leta ubirimo, kandi ko icyihutirwa ari ugukomeza gushakisha, abazibye bakazigarura.

Ati: “Turabanza gukurikirana abagize uruhare mu kwibwa kwazo babiryozwe zigaruke, abayobozi na bo turabakangurira gucunga umutungo wa Leta uri mu bigo bayoboye. Icyo kuba zari zisanzwe ari nke byo ntibari barigeze babitubwira mbere ngo tubakorere ubuvugizi,ariko turakomeza gukurikirana turebe niba abibye izo bafatwa bakaziryozwa.’’

Bibaye mu gihe muri Nyakanga uyu mwaka, ari kucyumweru,mu ma saa moya n’igice z’umugoroba, ubwo uyu padiri Uwiringiyimana Siméon yagendagendaga hafi y’ishuri,n’ubundi yafashwe n’abajura,bamwambura telefoni 2,amafaranga 20.000,n’ibyangombwa bya moto, ibyo byangombwa byo biza kuboneka mugitondo,telefoni n’amafaranga birabura.

Padiri Uwiringiyimana yavuze ko ubwo bujura bubasigiye icyuho.

Ati: “Ni icyuho gikomeye cyane kuko REB yari yaduhaye mudasobwa 105, zimwe zigenda zipfa, hari hasigaye 80 mu banyeshuri 735 dufite ubu b’ayisumbuye bazikoresha. Zari nke cyane none n’izo bazibyemo 21, urumva ko byanze bikunze imyigire y’ikoranabuhanga igomba kuzamo icyuho.

Bibaye mu gihe muri Nyakanga uyu mwaka, ari kucyumweru,mu ma saa moya n’igice z’umugoroba, ubwo uyu padiri Uwiringiyimana Siméon yagendagendaga hafi y’ishuri,n’ubundi yafashwe n’abajura,bamwambura telefoni 2,amafaranga 20.000,n’ibyangombwa bya moto, ibyo byangombwa byo biza kubonekaPadiri Uwiringiyimana yavuze ko ubwo bujura bubasigiye icyuho.

Ati: “Ni icyuho gikomeye cyane kuko REB yari yaduhaye mudasobwa 105, zimwe zigenda zipfa, hari hasigaye 80 mu banyeshuri 735 dufite ubu b’ayisumbuye bazikoresha. Zari nke cyane none n’izo bazibyemo 21, urumva ko byanze bikunze imyigire y’ikoranabuhanga igomba kuzamo icyuho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne-Marie, yasabye abayobozi b’amashuri gucunga cyane umutungo wa Leta ubirimo, kandi ko icyihutirwa ari ugukomeza gushakisha, abazibye bakazigarura.

Bibaye mu gihe muri Nyakanga uyu mwaka, ari kucyumweru,mu ma saa moya n’igice z’umugoroba, ubwo uyu padiri Uwiringiyimana Siméon yagendagendaga hafi y’ishuri,n’ubundi yafashwe n’abajura,bamwambura telefoni 2, amafaranga 20.000, n’ibyangombwa bya moto, ibyo byangombwa byo biza kuboneka mugitondo,telefoni n’amafaranga birabura. mugitondo,telefoni n’amafaranga birabura.Avugaa birabura.Avuga ko nyuma y’ubwo bujura butandukanye byabahaye isomo ryo gutangira gutekereza gushaka abazamu bafite intwaro, avuga ko batangiye kuvugana na sosiyete zabo hakazarebwa icyakorwa.

Yasabye ababyeyi kudakuka imitima nubwo nyine hari ikigabanyutse mu myigire y’abana. ariko atari byacitse, hanakorwa ibishoboka byose ngo icyo cyuho kizibwe, ku bufatanye n’izindi nzego.

Gusezerera abazamu barindisha ibibando hakaza ab’intwaro ni na byo Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne –Marie agiramo inama abayobozi b’amashuri, ko bishoboka mu mafaranga Leta ibagenera, kuko abo b’ibibando na we asanga nta musaruro munini batanga.

Iri shuri rya Kiliziya Gatulika ryashinzwe mu 1952. Ubu rifite abanyeshuri 2520, barimo 1785 b’amashuri abanza na 735 b’ayisumbuye.

UBUREZI.RW.

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA