Rutsiro: Abarezi n’abandi bakozi b’ishuri basabwe guhagarika kwifashishaga amafunguro y’abanyeshuri.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba bwasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kutongera gufata ku mafunguro agenewe abanyeshuri.

Ibaruwa Imvaho Nshya ifitiye kopi yanditswe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, igaragaza ko hari imyanzuro yafashwe mu nama yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri tariki 03 Ugushyingo 2023 ivuga ko hari bimwe mu bigo by’amashuri abarezi n’abakozi babyo bakorera ku ishuri bafata ku mafunguro ya saa sita agenewe abanyeshuri.

Ni ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper, yagize ati “Nkwandikiye uru rwandiko ngo ngusabe kwirinda no guhagarika guha amafunguro agenewe abanyeshuri abarezi n’abandi bakozi bakorera ishuri bityo umunyeshuri agahabwa ingano y’ifunguro yose uko yagenwe”.

Mulindwa akomeza agira inama abayobozi b’ibigo by’amashuri kubiganiraho n’abo bakorana maze na bo bagatanga umusanzu wajya wifashishwa mu kubategurira amafunguro ya saa sita.

Akarere ka Rutsiro kasabye ko ibigo by’amashuri bifite abakozi babyo batangaga umusanzu wo gufatira amafunguro ku ishuri ko byakomeza kandi bakarushaho kubinoza.

Imvaho Nshya iracyagerageza kuvugana n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira ngo yumve uko bakiriye iyi baruwa.

UBUREZI.RW.

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA