Rwamagana: Hasobanuwe umumaro w’urugo Mbonezamikurire igihe barutahaga.

Mu murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamaganamu Ntara y’Iburasirazuba hatashywe kumugaragaro Urugo Mbonezamikurire (ECD) rwuzuye rutwaye Miliyoni 39,711,970. Rugizwe n’ibyumba 3, ubwiherero n’igikoni rukaba ruherereye muri Runyinya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023, ubwo hatahwaga iri rerero hagaragajwe ko ryubatswe n’Umuryango Help a Child, ubu ryakiriye abana 201.

Insanganyamatsiko igira iti ‘Umwana utagwingiye, ishema ry’ababyeyi’.

Umutoni Jeanne, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza, yasobanuye ko Urugo Mbonezamikurire ari uburyo bwiza bwo kurinda umwana igwingira, kumuha umutekano ndetse no kugira ubuzima bwiza.

Yabwiye abaturage ko bakwiye kwishimira gahunda yo kurira ku ishuri kandi bakabungabunga ibikorwa remezo.

Agira ati “Leta yashyizeho uburyo bwo gufasha ababyeyi ariko na bo bakagira Uruhare bishyura kugira ngo abana bashobore gufatira ifunguro ku ishuri”.

Avuga ku byiza by’Urugo Mbonezamikurire, yashyimangiye ko ntawagirira umwana umutima uhagaze ku mutekano w’umwana we kandi ngo nta n’uwagira impungenge ku mirire ye ndetse no ku myigire ye.

“Ati “Ntabwo ibyo byose wabijijingaho ahubwo uba wumva wishimye, ugakora nawe wumva utekanye”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwagaragaje ko bushimishijwe n’uko abana ari benshi bamaze kugana Urugo Mbonezamikurire rwatashywe kumugaragaro, bugasaba ababyeyi kutazavana abo bana mu rugo mbonezamikorere.

Alex Uwizeye, wari uhagarariye Umuryango Help a Child Rwanda muri uyu muhango, yasobanuye ko uyu muryango wubatse ishuri ufite inkomoko mu Buholande ukaba waratangiye biturutse ku mwana.

Yifashishije ubushakashatsi bwakozwe, yavuze ko 30% by’abana bose mu Rwanda bari munsi y’imyaka 5 bafite ikibazo cy’igwingira.

Aha niho ahera avuga ko urugo mbonezamikurire atari ishuri.

Yagize ati “Iri ngiri ntabwo ari ishuri ni urugo. Ikizarugira urugo ni uko ruzaba urugo rugendwa, n’uko ruzaba urugo rukorerwamo ibyo mukorera abana mu ngo zanyu”.

Yeretse abajyanama b’ubuzima ko icy’ingenzi ari uko rukoreshwa neza bityo ahabaye ikibazo kigakemurwa hatabayeho agasigane.

Akomeza agira ati “Muri Gahunda Help a Child ifite y’imyaka 5 yamaze kwemezwa, tuzajya mu yindi mirenge kugira ngo dukore ibikorwa nk’ibingibi”.

Na we yashimangiye ko Urugo Mbonezamikurire atari ishuri ahubwo ko ari aho umwana ahererwa uburere budahutaza mu byiciro byose.

Nshimiyeyezu Dieudonne, uhagarariye ababyeyi bafite abana boherejwe muri ECD Runyinya, avuga ko nk’ababyeyi bazagira Uruhare mu gufatanya n’abarimu.

“Ati “Nk’ababyeyi tuzagira Uruhare mu gufatanya n’abarimu. Ikindi twishimira uburyo abana bacu barimo gufashwa, nk’ababyeyi tuzakomeza kugira Uruhare rwacu turabibijeje”.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024), izarangira igeze kuri 45% by’abana barererwa mu rugo mbonezamikurire.

 

UBUREZI.RW.

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA