Abanyeshuri biga amasomo y’ikoranabuhanga BIT (Business Information Technology) muri kaminuza y’u Rwanda berahamya ko abagore n’abakobwa bakwiye kuba umusemburo wo kwimakaza ikoranabuhanga ndetse mu Rwanda bakataje.
Ibi babigarutseho, kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mata 2024, ubwo Isi yizihizaga Umunsi mpuzamahanga wahariwe gushishikariza abagore n’abakobwa kwitabira gukoresha ikoranabuhanga no kuryiga mu mashuri.
Mu kiganiro IMYIGIRE.RW, yaganiriye n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubucuruzi n’Ikoranabuhanga (Business Information Technology, BIT) bavuze ko abagore n’abakorwa bagomba gushishikarira kwiga ikoranabuhanga kuko isi ya none iyobobowe n’ikoranabuhanga.
Ntagisanimana Florance, avuga ko icyamutinyuye kwiga ikoranabuhanga ari uko ryabaye ishingiro ry’imirimo inyuranye kandi ubuzima bwa muntu buri kuyoborwa n’ikoranabuhanga.
Ati “Gahunda ya Leta y’u Rwanda yitwa tinyuka urashoboye, numvise ko nanjye indeba mfata umwanzuro wo kwiga ikoranabuhanga kandi menya ko ridakwiye kwigwa n’abagabo gusa ahubwo ko natwe nk’abagore n’abakobwa bitureba muri rusange.”
Mushimiyimana Angelique we asanga ikoranabuhanga riyoboye isi ariyo mpamvu yahisemo ku ryiga muri Kaminuza.
Ati “Ibintu byose muri iki gihe bishamikiye ku ikoranabuhanga mu bucuruzi, uburezi, ubuvuzi byose usanga ikoranabuhanga riri kuza kwisonga niyo mpanvu nanjye nahisemo ku ryiga kugira ngo ngendane n’Isi ya none.”
Aba bombi bahuriza ku kuba hari abagore n’abakorwa bagitinya ikoranabuhanga bitwaje ko rikomera, gusa bashishikariza abakobwa bakiri bato ko bagomba kugira ubutwari bwo gutinyuka ku ryiga no kurikora kuko ari nka kandi kazi.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Uwamariya Valentine avuga ko abagore batinyuka ikoranabuhanga bakiri bake ariko u Rwanda rwahisemo kongera umubare w’abakobwa biga amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Mu byo u Rwanda rwiyemeje harimo no kongera abakobwa biga siyansi na tekinoloji, ndetse no kureba abakoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi, uburezi n’ubumenyi rusange bafite mu gukoresha iryo ikoranabuhanga.”
Guverinoma y’u Rwanda igenda ikora ibikorwa byinshi bitandukanye ibinyujije muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) bigamije kuzamura umubare w’abagore n’abakobwa bakoresha ikoranabuhanga, urugero ni gahunda ya Connect Rwanda yashyize umwihariko ku bagore bahabwa za telephone zigezweho.
Mu mwaka wa 2021-2022 imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko ku Isi abagore n’abakobwa bari mu nzego zifite aho zihuriye na siyanse n’ikoranabuhanga (STEM) ari 28.4%, abo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bari kuri 30%.
TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW