Rwanda: Abanyeshuri barenga ibihumbi 200 batangiye ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza

Abanyeshuri basaga 202,999 barimo abahungu 91,189 n’abakobwa 111,810 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Ministiri w’uburezi, Twagirayezu Gaspard ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza yasabye abanyeshuri gushiramo imbaraga no guharanira kubona itsinzi .

Kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024, nibwo Ministiri w’uburezi Twagirayezu yatangizaga ku mugaragaro ibi bizamini bya leta kuri site ya G.S Gisozi I yo mu karere ka Gasabo, aho yibukije abanyeshuri, ababyeyi n’abandi bafatanya bikorwa inshinga zabo kugira ngo ibizamini bizasozwe neza.

Ministiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu ahamya ko uyu mwaka ufite umwihariko kuko nta kintu kidasazwe cyabaye cyashoboraga kubangamira amasomo ugeranyije n’imyaka yashize, aho twahuye ni bibazo bya COVID 19 bigatuma hari igihe abanyeshuri batigaga ariko uyu mwaka nta kibazo kidasazwe cyabaye, tukaba twizeye ko abanyeshuri bose bateguwe neza Kandi ko ibizamini bari bukora bizagenda neza.

Ministiri yavuze ko uruhare rw’ababyeyi ari ingenzi cyane muri iki gihe cy’ibizamini ndetse no mu bihe bisazwe, ababyeyi bagomba gufasha abana gukomeza gutegura ibizamini neza.

Ati “Murabizi ikizamini cya leta kiba rimwe mu mwaka,dusaba ababyeyi gufasha abana bageze mu rugo, bagasubiramo amasomo Kandi bakabona n’igihe cyo kuruhuka kugira ngo umunsi ukurikiyeho babashe kugera ku ishuri ku gihe kubera ko ikizamini gitangira ku gihe. Gusa izo nshingano ntizireba ababyeyi gusa natwe twese abaturarwanda bitatureba gukangurura abana kugera ku ishuri ku gihe.”

Ministiri Twagirayezu yakomeje avuga ko abana bagomba gutuza bagakora ibizamini byabo neza kuko ibizamini bakora bitegurwa hifashishijwe abarimu babigishije.

Ati “Abanyeshuri tubakangurira gusoma bitonze hanyuma ibyo babajijwe bakabisubiza .ikindi kugera ahakorerwa ibizamini ku gihe, ubundi bagashyiramo imbaraga zabo uko bashoboye Kandi bakizera ko bari bubitsinde Kandi bari ko bubishobore.”

Twagirayezu yakomoje ku bijyanye n’amatora avuga ko abanyeshuri biga amashuri yisumbuye bagejeje igihe cyo gutora hakozwe imibare yabo kugira ngo nabo bazagire amahirwe yo gutora bikorwa ku bufatanye na komisiyo ishizwe amatora.

Umwaka wa mashuri 2023/2024, abanyeshuri batangiye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza ni 202,999 barimo abahungu 91,189 n’abakobwa 111,810. Ibizamini bya mashuri abanza bizasozwa tariki 10 Nyakanga 2024.

Ibi bizamini bizakorerwa kuri centre 1,118 ziri hirya no hino mu gihugu, bikazagenzurwa n’abarimu 12,302.

Abarenga 2000 nibo batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza
Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yabitangirije kuri GS Gisozi

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA