Rwanda: Abanyeshuri batsindwa mu mashuri abanza bashyiriweho umwihariko

Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze(REB) rwatangaje ko  abanyeshuri bo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza bazaba batimutse bagomba kwitabira gahunda ya nzamurabushobozi mu rwego rwo kubakarishya mu bwenge.

Mu itangazo rya REB, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze bavuze ko gahunda ya Nzamurabushobozi igenewe abanyeshuri bo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza gusa (lower primary).

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwameyesheje abayobozi bose b’ibigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano ko abanyeshuri bo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza (lower primary) bazaba batimutse ko bagomba kujya muri gahunda nzamurabushobozi izatangira kuva ku itariki ya 29 Nyakanga ikarangira ku itariki ya 30 Kanama 2024.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe gukora urutonde rw’abana bose bazajya muri gahunda nzamurabushobozi, bakarushyikiriza umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere, na we akarushyikiriza REB, bitarenze tariki ya 22 Nyakanga 2024.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kandi gushishikariza ababyeyi b’abana bazitabira gahunda nzamurabushobozi, kuzohereza abana babo muri iyi gahunda no kubasobanurira akamaro kayo.

REB yasobanuye ko ibigenderwaho mu kwimura, gusibiza, kwirikana no kwimurira ahandi umunyeshuri bikorwa hagendewe ku mitsindire y’umunyeshuri, nk’uko biri mu mabwiriza ya Minisitiri w’Uburezi nimero 011/MINEDUC/2020.

REB yagaragaje ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisitiri w’Uburezi yo ku wa 26/07/2022 avuga ko Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kigena ibigenderwaho mu kwimura no gusibiza bikozwe na komite y’ishuri ishinzwe kwimura no gusibiza.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa kandi amabwiriza yo ku wa 27/06/2024 yatanzwe n’lkigo k’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) yerekeranye n’isibiza n’iyimura ry’abanyeshuri.

Gahunda nzamurabushobozi yo mu biruhuko izabanzirizwa n’amahugurwa y’abarimu bose bigisha Ikinyarwanda, Icyongereza n’Imibare mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

Ayo mahugurwa ateganyijwe kubera mu turere twose kuva ku itariki ya 22 kugeza ku itariki ya 26 Nyakanga 2024. Abayobozi b’ibigo barasabwa kumenyesha abarimu bireba kuzitabira aya mahugurwa.

Ku byiciro bindi by’amashuri bisigaye, kuva ku kiciro cya kabiri cy’amashuri abanza kugeza ku kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, nta gahunda nzamurabushobozi iteganijwe mu biruhuko.

REB yatangije gahunda nzamurabushobozi

TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA