Rwanda: Amashuri agiye gufashwa kugera ku makuru n’amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga

Biciye mu guhanahana amakuru binyuze mu muyoboro umwe wa interineti, Minisiteri y’Uburezi igiye guhuriza hamwe amashuri na za kaminuza mu rwego rwo kubafasha kugera ku masomo n’andi makuru y’uburezi biciye mu mushinga w’ikoranabuhanga uzashyiraho umuyoboro w’itumanaho ufite ububiko bw’ikoranabuhanga bugari (Data Center).

Ni umushinga, washowemo miliyoni 30$ y’inguzanyo yatanzwe na Exim Bank yo mu Bushinwa, uzafasha amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga, ibigo by’ubushakashatsi, amashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda kugera ku makuru y’ubushakashatsi, amasomo na porogaramu za mudasobwa zikoreshwa mu burezi.

Biziyongera kuri interineti yihuta kandi ihendutse izatangwa n’ibikorwaremezo bizashyirwaho n’uyumushinga hirya no hino mu gihugu mu cyiswe Rwanda Education and Research Network.

Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga muri Minisiteri y’Uburezi, Leon Mwumvaneza avuga ko ikigamijwe ari gufasha amashuri na za kaminuza koroherwa no kubona interineti.

Agira ati “Turashaka gushyiraho umuyoboro umwe tukawuhuza n’ububiko bw’ikoranabuhanga dushyiraho ya masomo yose dusanzwe twigisha, ndetse na porogaramu za mudasobwa dukoresha mu mashuri umunsi ku wundi, noneho amashuri akabasha kubigeraho bitabaye ngombwa ko hakoreshwa internet.”

Yongerako ko “Urugero, dufite sisiteme zikoreshwa mu mashuri yacu zikorerwamo ibintu byinshi bitandukanye, harimo nka SDMS yandikwamo abanyeshuri bose, by’umwihariko abakoze ibizamini bya leta ikabafasha kugera ku byavuye mu bizamini (exam results), nka CAMIS ifasha cyane mu gutanga ibizamini birangiza igihembwe cya 3 no kwandika ibiva mu masuzumabumenyi akorwa mu cyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, ndetse n’imbuga zitandukanye zitambutswamo amasomo yigishwa mu mashuri ndetse na za kaminuza (e-learning platforms); ariko usanga kugera kuri izi mbuga z’ingenzi bisaba ko uba ufite internet.”

“Icyo uyu mushinga rero uzanye ni ugufasha amashuri na za kaminuza kugera ku makuru arebana n’uburezi, amasomo, imbuga z’ikoranabuhanga zikoreshwa mu burezi bidasabye kunyura kuri internet gusa. Ubundi byasabaga guca kure, ari nako bizamura ikiguzi cyishyurwa internet, ikigamijwe ni uko internet ikoreshwa gusa igihe amashuri akeneye kugera ku makuru cyangwa imbuga tudafite mu gihugu.”

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangira muri Nyakanga 2024, hamaze kubakwa umuyoboro w’itumanaho wihariye mu burezi (Education Network) ndetse n’ububiko bw’amakuru mu by’ikoranabuhanga.

Ukazarangirana no guhuriza hamwe amashuri makuru na za kaminuza zose zo mu Rwanda, n’amashuri asaga gato 1500 kuri uyu muyoboro.

Amashuri agiye koroherezwa kugera ku masomo n’amakuru

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA